Siporo

APR FC yatsinze Vipers SC isezererwa muri CECAFA Kagame Cup

APR FC yatsinze Vipers SC isezererwa muri CECAFA Kagame Cup

APR FC yatsinze Vipers ibitego bibiri kuri kimwe ariko ntiyabasha kuzamuka mu itsinda ngo igere muri 1/2, ni nyuma y’uko yasoje ku mwanya wa gatatu mu itsinda.

APR FC yakinaga umukino usoza itsinda A rya CECAFA Kagame Cup aho yari yakinnye na Vipers SC mu mukino wabereye muri Stade Amahoro.

Amahirwe yari make yo kurenga itsinda ngo igere muri 1/2 ni nyuma yo kunyagirwa na Gor Mahia 5-0 ikaza gutsinda Garde Républicaine 3-1.

Yasabwaga gutsinda Vipers SC ku kinyuranyo byibuze cy’ibitego 4 maze igategereza ko Gor Mahia itakaza kuri Garde Républicaine nibwo yari kuba iya mbere, bitari ibyo kwari ugutsinda igategereza ibizava mu yandi matsinda.

Yatangiye umukino ishaka igitego ndetse igenda ibona amahirwe harimo ayo Memel Dao yateye hejuru n’umupira Cheikh Djibril Ouattara yateye umunyezamu akawufata.

Gusa yaje gufungura amazamu ku munota wa 19 ku gitego cyatsinzwe na Mamadou Traore.

APR FC yarimo ishaka igitego cya kabiri, ku makosa ya William Togui Mel watanze umupira nabi, Vipers SC yaje kwishyura ku munota wa 38 ku gitego cyatsinzwe na Mulongo Gusto Wailunga.

APR FC iba yagiye kwishyura yatsinze igitego cya kabiri ubwo ku munota wa 44 Cheikh Djibril Ouattara yacomekewe umupira mwiza asigara arebana n’umunyezamu aho gutsinda ashaka gucenga ariko bahita bawumukuraho. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.

APR FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 61 cyatsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara ku mupira yari ahawe na Memel Dao.

Vipers SC yaje guhura n’ikibazo, myugariro wayo Kevin Dasylva Bady yahawe ikarita itukura gusa ntabwo APR FC yabashije kuba yakongera umubare w’ibitego. Umukino warangiye ari 2-1.

Nubwo APR FC yatsinze umukino ntabwo yabashije kurenga itsinda ngo ijye muri 1/2 ntishobora no kuba best loser kuko ubu ni iya gatatu kuko Gor Mahia ni iya mbere n’amanota 6 n’ibitego 5 izigamye, Vipers SC yakabiri ifite amanota 6 izigamye ibitego 3, APR FC nayo ifite amanota 6 ariko ifite umenda w’ibitego bibiri, Garde Républicaine ya nyuma ifite ubusa.

APR FC yagerageje yitwara neza imbere ya Vipers SC
Gusa ntabwo yabashije kurenga itsinda
Igitego cya Mamadou Traore
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top