Siporo

Bajye babatetesha no hanze bazabatetesha - Yves Rwasamanzi kuri Rayon Sports

Bajye babatetesha no hanze bazabatetesha - Yves Rwasamanzi kuri Rayon Sports

Umutoza wa Marine FC, Yves Rwasamanzi ntabwo yishimiye ibyemezo bimwe na bimwe byagiye bifatwa n’abasifuzi aho abona ko bahengamiye kuri Rayon Sports.

Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa karindwi wa BK Pro-League batsinzwemo na Rayon Sports bibiri kuri kimwe kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2027.

Nyuma y’umukino yagaragaje kutishimira ibyavuyemo ubwo yaganiraga n’itangazamakuru aho abona ko iyi kipe mu gice cya mbere iba yahawe ikarita itukura.

Ati "Rimwe na rimwe abantu guhisha amarangamutima yabo birabagora kuko si mpanya ko iyo Rayon Sports tuza kuba duhabwa amahirwe angana iba yanahawe amakarita abiri atukura mu gice cya mbere."

"Sintekereza ko hari amakipe atemerewe guhabwa amakarita atukura kuko habaye amakosa abiri Kameni yakubise inkokora umukinnyi imbere y’umusifuzi wo ku ruhande arabyihorera, byongera biba kuri Djiguiba amuha ikarita y’umuhondo gusa, ntabwo ari byo."

Yakomeje avuga ko n’igitego cya mbere babatsinze bari bakoreye ikosa umunyezamu, gusa ngo bajye babatetesha no hanze igihe kizagera babateteshe.

Ati"Igitego cya mbere nubwo cyagiyemo bakoreye ikosa umunyezamu, sintekereza ko iyo aba ari ku rundi ruhande baba batasifuye ikosa ariko mu mupira ni uko, no hanze bazagera igihe bajye babatesha."

Rayon Sports nyuma yo gutsinda uyu mukino yafashe umwanya wa karindwi n’amanota arindwi, urutonde rutobowe na Gorilla FC n’amanota 12.

Yves Rwasamanzi yavuze ko Rayon Sports bayitetesha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top