Rurangirwa Ben wamamaye cyane muri filime Umuturanyi, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Byukusenge Fabiola.
Uyu mukinnyi ukunzwe muri filime Nyarwanda, yasezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kanama 2026.
Basezeranye imbere y’amategeko mu gihe ubukwe buzaba tariki ya 29 Kanama 2026 bubere ‘Hobe Nshuti Garden’ i Ndera.
Rurangirwa Ben yagaragaye muri filime ’Sometimes in April’, imwe mu zakorewe mu Rwanda zikagaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yanakinnye muri indi yitwa ’Romeo & Juliet’.
Mu myaka yashize, Rurangirwa Ben yagiye agaragara muri filime nyinshi zakunzwe zirimo ’Mindset’, ’The Hustler’, ’Choices’, ’Impanga’, ’Isi Dutuye’, ’Ibihe n’Abantu’, ’Umuturanyi’, ’Icyaremye Gishya’, ’My Heart’, ’Urugo Rwanjye’, ’My Daughter’, ’My Husband’, ’Igihome’, ’Isezerano ry’Ikinyoma’, ’Kure y’Urukundo’, ’Inzigo’, ’Inzira y’Umusaraba’ n’izindi nyinshi.

Ibitekerezo
UMUHOZA Sandrine
Ku wa 29-08-2026Ben ndagukunda cyan kand nkunda uburuo ukinamo ikindi uri mwiza Imana ujye ukomeza ikwagure mumikinire yawe murakoze
Nshimirimana J.claude
Ku wa 27-08-2026Imana ibaje imbere