Siporo

Bigoranye, umukino wa Rayon na APR FC wagumye mu Mahoro

Bigoranye, umukino wa Rayon na APR FC wagumye mu Mahoro

Nyuma y’ibiganiro n’abashinzwe Stade Amahoro, umukino ugomba guhuza Rayon Sports na APR FC wagumye muri iki kibuga.

Kuva kera abantu bari bazi ko umukino wa Rayon Sports na APR FC tariki ya 2 Gicurasi 2025 uzabera muri Stade Amahoro.

Uyu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026 hagiye hanze amakuru y’uko uyu mukino ushobora kujyanwa kuri Kigali Pelé Stadium.

Impamvu ni uko amafaranga Q&A icunga iyi Stade yaciye Rayon Sports ari menshi, iyi kipe ikavuga ko itayabona.

Amakuru avuga ko bayiciye miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda, Rayon rero ikavuga ko itayabona kuko itanayakuramo.

Iyi kipe amakuru avuga ko iyi kipe ifite ubwoba bw’uko bitewe n’uko imaze iminsi yitwara itazabona abafana ku buryo yagaruza ayo mafaranga.

Uyu munsi hakaba habaye inama yahuye inzego zose zireba zirimo Q&A, Rayon Sports yari ihagarariwe n’abarimo Irambona Eric na Gakwaya Olivier ndetse n’Umuyobozi wa CEO wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa bemeye kugabanya ndetse bivugwa ko Rayon Sports izishyura miliyoni 20 Frw.

Kugeza ubu APR FC ni iya kabiri n’amanota 55 ndetse Rayon Sports ifite 47 iri ku mwanya kane.

Umukino wa Rayon Sports na APR FC wagumye muri Stade Amahoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Manirumva
    Ku wa 29-04-2026

    Tuzayitsinda reyo

  • niyonzima
    Ku wa 27-04-2026

    ubundi abareyo bazabirya ndavuga ibitego 2 kubusa Kandi mbahimire amakuru muduha atandukanye

IZASOMWE CYANE

To Top