Umunya-Nigeria Davido yegukanye igihembo cy’umuhanzi uhiga abandi ku mugabane wa Afurika mu bitangwa na Afrima akurikiye Wizkid wagitwaye mu mwaka ushize.
Ni ku nshuro ya gatanu kuva itangwa ry’ibi bihembo bya All Africa Music Awards byatangira gutangwa, ibirori by’uyu mwaka byabereye mu Mujyi wa Accra muri Ghana.
David Adedeji Adeleke [Davido] w’imyaka 26 yahawe bimwe mu bihembo bikomeye muri iki gikorwa birimo icy’umuhanzi w’umwaka muri Afurika ndetse n’icy’uhiga abandi mu bakorera umuziki muri Afurika y’i Burengerazuba ku bw’indirimbo ye yitwa ’FIA’.
Tiwa Savage na we ukomoka muri Nigeria yahawe igihembo cy’umugore uhiga abandi bahanzi muri Afurika y’Uburengerazuba. Mu bandi bahanzi babonye ibihembo higanjemo abo muri Afurika y’Epfo nka Nasty C na Shekhinah.
U Rwanda muri ibi bihembo rwari ruhagarariwe na Neza ubusanzwe witwa [Patricia Neza Masozera] ahatanye n’abandi bahanzi barimo Betty G wo muri Ethiopia [uyu ni we wahize abandi], Irene Namatovu wo muri Uganda, Sheebah Karungi, Victoria Kimani n’abandi mu cyiciro cy’abahanzi b’igitsinagore bigaragaje neza muri Afurika y’Uburasirazuba ‘Best Female Eastern Africa’.
Uyu muhanzi rukumbi wari urimo ukomoka mu Rwanda, yari yatoranyijwe ku bw’indirimbo ‘Vibe’ yakoze akibarizwa muri MCG Empire yo muri Nigeria. Neza yari ari mu cyiciro cy’abahanzi b’igitsinagore bigaragaje neza muri Afurika y’Uburasirazuba ‘Best Female Eastern Africa’.
Mu cyiciro cy’abagabo muri aka karere Bebe Cool ukunze kwiyita Big Size ni we wabashije kwegukana igihembo nk’uwarushije abandi gukora.
Uko ibihembo byose byatanzwe muri Afrima
Mu bice bitandukanye bya Africa
- Best Female Artist Central Africa
Daphne / Cameroon / Jusqu’à La Gare - Best Male Artist Central Africa
Fally Ipupa / DRC / Mannequin Ft Keback & Naz - Best Female Artist Eastern Africa
Betty G / Ethiopia / Mengedegna - Best Male Artist Eastern Africa
Bebe Cool / Uganda / Freedom - Best Female Artist Northern Africa
Lyna Mahyem ft Medi Meyz /Algeria / Bye Bye - Best Male Artist in Northern Africa
Hamza El Fadly / Morocco / Ya Mraya - Best Female Artist in Southern Africa
Shekhinah / South Africa / Please Mr - Best Male Artist in Southern Africa
Nasty C / South Africa / Jungle - Best Female Artist in Western Africa
Tiwa Savage / Nigeria / Ma Lo Ft. Wizkid & Spellz - Best Male Artist in Western Africa
Davido / Nigeria / Fia
Ibihembo ku rwego rw’umugabane wose
- Album of the Year: Betty G / Ethiopia / Wegegta
- Artist of the Year: Davido / Nigeria / FIA
- Best African Video: Sesan / Gringo (Shatta Wale) / Nigeria
- Best African Act Diaspora: Hazel Mak / Malawi / Jaiva Ft. Roberto & Tay Grin
- Best African Collaboration: GuiltyBeatz, Mr. Eazi, Patapaa & Pappy Kojo / Ghana-Nigeria / Akwaaba
- Best Artist, Duo or Group African Contemporary: Kidi / Ghana / Odo Remix Ft. Mayorkun & Davido
- Best Artist, Duo or Group African dance or Choreography: Mr P. / Nigeria / Ebeano
- Best African DJ: Afrotronix / Chad / OyO
- Best Artist, Duo or Group African Electro: Master KG / South Africa / Skeleton: Move Ft. Zanda Zakuza
- Best African Duo, Group or Band: Toofan / Togo / Money
- Best Artist, Duo or Group African Hiphop: M.anifest ft King Promise / Ghana / Me Ne Woa
- Best Artist, Duo or Group African jazz: Sibusiso Mashiloane / South Africa / Niza
- Best African Rapper or Lyricist: Falz / Nigeria / La Fête
- Best Artist, Duo or Group in African pop: 2Baba / Nigeria / Amaka Ft. Peruzzi
- Best Artist, Duo or Group in African Ragga, Reggae & Dancehall: Stonebwoy / Ghana / Hero
- Best Artist, Duo or Group in African R&B&Soul: Praiz / Nigeria / Champagne and Flowers
- Best Artist, Duo or Group in African Rock: Maryam Saleh, Maurice Louca, Tamer Abu Ghazaleh / Egypt / Ekaa Maksour
- Best Artist, Duo or Group in African Traditional: Irene Namatovu / Uganda / Nsambila Nyuma Nga Janzi
- Best Female Artist in African Inspirational Music: Sandra Nankoma / Uganda / Kaddugala
- Best Artist in African Inspirational Music: Sarkodie / Ghana / Glory Ft. Yung
- Most Promising of the Year: Kuami Eugene / Ghana / Confusion
- Producer of the Year: Fresh VDM / Togo / Fia
- Revelation of the Year: Betty G / Ethiopia / Ere Manew
- Song of the Year: GuiltyBeatz, Mr. Eazi, Patapaa & Pappy Kojo / Akwaaba / Ghana
- Songwriter of the Year: Shekhinah Donell, Amon Taulo Chibiya II / South Africa / Different Ft. Mariechan
- African Fans’ Favourite: Nedy Music / Tanzania / One and Only Ft. Ruby

Ibitekerezo