Siporo

Ernan Siluane udakina muri APR FC yagiriwe icyizere

Ernan Siluane udakina muri APR FC yagiriwe icyizere

Umunyezamu wa APR FC, Ernan Siluane yongeye kugirirwa icyizere cyo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu cye, Mozambique nubwo yabuze umwanya wo gukina.

Uyu mugabo w’imyaka 28, tariki ya 3 Nyakanga 2026 nibwo yahawe ikaze mu muryango mugari wa APR FC.

Yaje afatwa nka nimero ya mbere muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, ni nako byari bimeze ariko muri CECAFA Kagame Cup, APR FC imaze gutsindwa na Gor Mahia yatangiye gukenda aterwa icyizere.

Imikino ya gicuti yakurikiyeho yarayikinnye ariko bigeze mu marushanwa, Hakizimana Adolphe aba ari we ufata umwanya, gusa na none ntawakwirengagiza ko yanagizemo imvune.

Ibyo byose ntibyabujije Mozambique kumuhamagara muri Nzeri 2026 mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika banganyijemo na Sénégal ndetse banatsinda Mozambique, aho yagize umukino mwiza.

Yongeye kwisanga ku rutonde rw’abakinnyi 26 bagomba guhangana na Ethiopia muri uku kwezi k’Ugushyingo aho bazakina imiki ibiri, ni mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2026.

Ernan Siluane yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Mozambique
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top