Ikipe y’Igihugu ya Uganda, yagaragaje ko ntako byaba bisa mu minsi ya vuba ikinnye n’u Rwanda umukino wa gicuti kandi ko byaba ari ishema rya ruhago.
Ni mu butumwa Uganda Cranes yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter igaragaza ko guhangana mu mupira w’amaguru bihari kandi ari ibya nyabyo.
Ni mu gihe irimo yitegura Botswana n’u Rwanda rukaba rurimo kwitegura Mali, ni mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027.
Nubwo ari ibihugu bituranye, ariko iyo bigeze muri ruhago biba bihanganye cyane, ku buryo bigoye kubona aya makipe yombi yakinnye umukino wa gicuti, ahuzwa n’amarushanwa gusa.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Uganda Cranes yagize ati "Ihangana mu mupira ni irya nyaryo. Uganda n’u Rwanda. Uganda guhura n’u Rwanda birenze umupira w’amaguru, ni ishema ryawo."
Yakomeje abaza abafana niba badakumbuye uyu mukino. Ati "Bafana tubwizanye ukuri, ntabwo dukeneye uyu mukino vuba? Uyu mukino wa gicuti wabera Hoima City Stadium cyangwa Amahoro Stadium?"
Iyo uvuze Amavubi na Uganda benshi bahita bibuka 2003 ubwo u Rwanda rwatsindiraga Uganda iwayo bikaba n’inzira yarwo yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2004.

Ibitekerezo