Hamisa Mobetto yagaragaje umukunzi mushya mu mashusho y’indirimbo ye
Umunyamideli Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond bakagirana amahari, yifashishije umusore yishumbushije ukina muri NBA mu mashusho y’indirimbo ye nshya bamwe babifata nko kwishongora kuri Diamond.
Ni indirimbo ya kabiri y’uyu mugore, yayise ’Tunaendana’ nyuma y’indi yasohoye mu minsi ishize yise Madam Hero.
Indirimbo nshya Mobetto yakoze ikubiyemo ibihe byiza amazemo iminsi i Las Vegas n’umusore mushya mu buzima bwe witwa Josh Adeyeye ukina muri Shampiyona ya Basketball izwi nka NBA muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umukunzi mushya w’uyu mukobwa yatangiye kuvugwaho cyane mu minsi ishize ubwo yashyiraga kuri Snapchat amashusho abagaragaza bari kumwe. Mobetto yarongeye ahita ashyira hanze ifoto y’uyu musore ayiherekesheje akamenyetso k’umutima ariko yirinda gutangaza amazina ye.
Mobetto akomeje kugaragaza ko aryohewe no kugirana ibihe byiza n’umukunzi we bamwe banita J. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yashyize kuri Instagram ifoto ye na Josh bari kuri hoteli yitwa Encore Las Vegas, bombi bagaragaza kumwenyura biherekejwe n’akamenyetso k’umutima gashushanya urukundo hagati ya bombi.
Uyu mugore yinjira mu gukora umuziki yabanje kuririmba iyitwa ’Madam Hero’ ashushanya uko yirwanyeho nyuma yo kubabarizwa umutima inshuro nyinshi ariko mu nshya yasohoye yitwa ’Tunaendana’ yahamirijemo uko yamaze kwakira urukundo n’uburyohe arimo.
Mu ndirimbo ’Tunaendana’ bakoranye hari aho Mobetto agaragara mu bwogero azengurutse n’indabo na buji ari ko Josh ’amwuhagira urukundo’ nyuma bombi bakaza kwerekeza mu buriri aho uyu musore yerekanira ibishushanyo byihariye bimuri ku mubiri.
Hari bamwe mu bafana bahise bahuza ibyo Hamisa Mobetto yakoze nko kwishongora kuri Diamond wigeze gukora amashusho arimo Zari mu gihe undi nta ko atagiraga ngo amwereke ko amukunda yifuza ko babana mu gihe cy’imyaka irenga 10 ariko ntabigereho.
Mu minsi ishize byose byasubiye i rudubi ubwo Diamond yashinjaga Hamisa gushaka kumuroga. Uyu mugore ntiyigeze akundwa na rimwe n’umuryango we ndetse nyina wa Diamond hari ubwo yamukubitiye mu rugo rwe amubwira ko agomba kuhava batamukeneye kuko atabasha gufata neza umwana wabo.
Josh Adeyeye, umusore uvugwaho gukundana na Hamisa Mobetto arusha uyu mubyeyi w’abana babiri umwaka umwe kuko afite 25, muri NBA akinira ikipe ya Maine Red Claws.
)
Ibitekerezo