Siporo

Haringingo Francis yashyize umucyo ku gusa n’ushyamirana na Elie Tatou

Haringingo Francis yashyize umucyo ku gusa n’ushyamirana na Elie Tatou

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko ibyagaragaye mu mukino asa n’ushyamirana n’umukinnyi we Iradukunda Elie Tatou byatewe n’uko umukino wagendaga ariko nta kibazo gihari.

Uyu munsi mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup wahuje Rayon Sports na Panthère Sportive du Ndé, warangiye ari 0-0 ariko Rayon Sports igakomeza ku gitego cyo hanze kuko umukino ubanza warangiye 1-1, hagaragaye gusa no gushyamirana kwa Haringingo Francis na Elie Tatou.

Ubwo Iradukunda Elie Tatou yari asimbujwe Muhoza Daniel, ntabwo yishimiye iki cyemezo maze ava mu kibuga aseta ibirenge.

Ubwo yari ageze hanze, umutoza Haringingo utari wishimiye iyi myitwarire yagaraye abwira nabi Elie Tatou aramuherekeza amugeza no ku ntebe yicayeho.

Ni ibintu byafashwe mu buryo butandukanye aho bamwe bavuze ko atari kumubwira nabi mu ruhame, imbere ya camera.

Aganira n’itangazamakuru, Haringingo Francis yavuze ko ibyo yakoze ari ibisanzwe kuba umukinnyi atakwishimira gusimbuzwa.

Ati "Ni ibisanzwe mu mupira kutishima iyo bagusimbuye ariko yari yatanze ibye. Nta mahirwe uyu munsi yari afite kurakara ko atabashije gukora ibyiza, intego twashakaga gutsinda umukino twabikoze ibindi ntekereza ko nta kibazo gihari, byari ugushyuha k’umukino."

Yavuze ko ibyo bavuganye basigaye aho byabereye kandi yemeza ko yakinnye neza nubwo atabashije gutsinda.

Ati "Ibyo twavuganye ntekereza ko byagumye hariya kuri ’bench’ ntekereza ko muri rusange uyu munsi yakinnye neza ariko nta mahirwe yari afite."

Haringingo Francis yashyamiranye na Elie Tatou
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top