Iyobokamana

Horeb Choir yatanze umushongi womora mu ndirimbo ’Nta yindi Mana’ Inateguza igiterane

Horeb Choir yatanze umushongi womora mu ndirimbo ’Nta yindi Mana’ Inateguza igiterane

Horeb Choir yatanze umushongi womora mu ndirimbo ’Nta yindi Mana’ Inateguza igiterane

Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo Ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR SGEEM yatanze ubutumwa bwomora imitima mu ndirimbo "Nta Yindi Mana" inateguza igiterane .

Kagenza Ernest uyoboye uyu mutwe w’abaririmbyi ndetse na Bertrand Iradukunda umutoza w’amajwi bagarutse ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ndetse no ku mishinga migari ya korali.

Ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, Bertrand Iradukunda umutoza w’amajwi wa Horeb Choir yagize ati "Twandika iyi ndirimbo twashakaga kuvuga ku ntego ya Yesu Kristo yo guhindura abantu kuba abigishwa nk’umurimo wamuzanye kuko abazima atari bo bashaka umuvuzi ahubwo umuvuzi ari uw’abarwaye, uwo ni Kristo kuko ari we Mana twaramushimiye Tuvuga tuti ’Nta yindi Mana ihwanye n’uwiteka Imana y’imbabazi n’ibambe.’"

Yakomeje agira ati "Ikindi twabwiye abantu ko iyo Kristo ababariye umuntu we ko yibagirwa agaha umuntu amateka mashya n’izina rishya kubw’ibyo,tubahamagarira kwemera no kwakira Imbabazi z’iteka bahawe."

Bwana Kagenza Ernest uyobora iyi korali Yavuze ku cyerecyezo cya Korali. Ati "Icyerekezo dufite ni ugukomeza umuhamagaro wacu wo kuzana abantu muri Kristo binyuze mu gukomeza gushyira hanze indirimbo nyinshi zigizwe n’ibihimbano by’umwuka, gukora ibitaramo ndetse n’ibikorwa by’urukundo( ibikorwa by’umusamariya mwiza)."

Yavuze ko kandi nyuma y’iyi ndirimbo bateganya gukomeza gusohora izindi nyinshi.

Kimwe mu bikorwa bikomeye uyu mwaka bafite, ni Igiterane bazakora mu kwezi wa 11 uyu mwaka kizamara iminsi itatu.

Korali Horeb yatangiriye ivugabutumwa mu cyahoze cyitwa SFB mu 2007, itangizwa na bamwe mu banyeshuri bigaga muri KIST b’Abapentekoti bamaze kwimurirwa mu cyahoze cyitwa SFB.

Ku ikubitiro batangiye ari abaririmbyi 15, nyuma y’aho hagenda haza abaririmbyi benshi batandukanye ariko baturutse muri ADEPR, hiyongereyeho abakizwaga bakabatizwa bageze muri Kaminuza.

Kuri ubu Horeb Choir igizwe n’abaririmbyi barenga ijana higanjemo abarangije iyo myaka yavuzwe haruguru.

Horeb Choir yasohoye indirimbo nshya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top