Urumuri Choir, yitegura gushyira hanze Album bise ’Abirusha Imbaraga’, basohoye imwe mu ndirimbo zigize uyu muzingo w’indirimbo bisa ’Bisunike.’
Iyi Korali ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Rukurazo, ni mu rwego rwo gukomeza kwamamaza Ijambo ry’Imana.
Iyi ndirimbo yabo nshya yibanda ku mbaraga z’Imana n’uburyo ishobora gukuraho ibibazo n’imitwaro abantu baba bafite.
Ubutumwa bwayo bugaruka ku bantu bahanganye n’ibibazo bibaremereye, bigereranywa n’imisozi ibarimo imbere, ariko bakizera ko Imana ifite ubushobozi bwo kubisunika no kubakura mu bibazo barimo.
Ubuyobozi bwa Urumuri Choir buvuga ko iyi ndirimbo yakoze ku mitima ya benshi mu bayumvise, kuko hari abamaze kubona ukuboko kw’Imana mu buzima bwabo, abandi bakaba bagitegereje ko ibibazo n’ibigeragezo bahanganye na byo bikurwaho.
Iyi ndirimbo kandi igamije kuba ubutumwa buri wese ashobora gusengeramo, yaba uwamaze kubona igisubizo cy’amasengesho ye cyangwa ugitegereje ko Imana imukorera ibitangaza.
Umuzingo Abirusha Imbaraga ugizwe n’indirimbo esheshatu (6), ukaba warakozwe mu buryo bwa Live Recording, bukoreshwa mu gufata amajwi n’amashusho y’indirimbo mu buryo bw’igitaramo cyangwa kuririmba imbere y’abantu. “Bisunike” ni yo ndirimbo ya mbere muri uyu muzingo yashyizwe hanze.
Urumuri Choir ifite amateka ashingiye ku murimo wo kuramya no guhimbaza Imana yatangiye mu kwezi kwa Mata 2002. Igitekerezo cyo kuyishinga cyaturutse ku bantu bane bakoreraga Imana mu matorero atandukanye yo muri Paruwasi babazwagamo.
Mu 2003, iyi korali yatangiye kuririmba mu materaniro yo ku wa Gatanu, rimwe na rimwe ikanaririmba ku Cyumweru. Mu 2004, hemejwe ko iba korali yemewe, ishyirirwaho ubuyobozi, iyoborwa na Ernestinne Nyirabahizi. Mu 2005 ni bwo yahawe izina rya Urumuri Choir.
Mu rugendo rwayo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza, mu 2018 yakoze indirimbo umunani z’amashusho, mu gihe mu 2020 yakoze izindi ndirimbo eshanu z’amajwi.
Urumuri Choir iyobowe na Nsengiyumva Philemon, imaze kugira abanyamuryango barenga 150. Yanagize uruhare mu gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza no mu bindi bikorwa bigamije imibereho myiza.
Mu butumwa iyi korali igenera Abanyarwanda n’abakunzi bayo, ibasaba kwakira neza ubutumwa bukubiye muri “Bisunike”, kubusangiza abandi no gukomeza kwizera Imana, haba mu bihe byo gusubizwa amasengesho ndetse no mu gihe umuntu agitegereje igisubizo cyayo.
Urumuri Choir ikomeje intego yo kugeza ubutumwa bwiza bwa Kristo ku isi yose, inaharanira gufasha abanyamuryango bayo n’abandi Banyarwanda gutera imbere mu buzima busanzwe no mu buryo bw’Umwuka.
p

Ibitekerezo