Humble Jizzo ari gukora ibishoboka byose ngo Urban Boys yongere gusubirana
Humble Jizzo yatangaje ko akomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo yongere ahuze na bagenzi be Safi Madiba na Nizzo bari bahuriye mu itsinda rya Urban Boys, mu rwego rwo gusubiza ibyishimo abakunzi baryo bagikumbuye ibikorwa byaryo.
Urban Boys yatangiye gusenyuka mu 2017 ubwo Safi Madiba yavagamo agahitamo gukora umuziki ku giti cye, nyuma y’amakimbirane yavuzwe hagati ye na Nizzo.
Nyuma yaho, Humble Jizzo na Nizzo bakomeje nk’abahanzi babiri, ariko biza kurangira batandukanye burundu mu 2019 ubwo Humble Jizzo yimukiraga muri Kenya ari kumwe n’umugore we.
Nubwo kuva icyo gihe buri umwe yakomeje urugendo rwe mu gihugu atuyemo, amakuru avuga ko aba bahanzi bagiye bagirana ibiganiro inshuro nyinshi baganira ku buryo bakongera guhurira mu itsinda, gusa kugeza ubu ntiharafatwa umwanzuro wa nyuma.
Humble Jizzo yabwiye The New Times ko icyo gitekerezo agihorana ku mutima kuko yemera ko abakunzi ba Urban Boys bakwiye kongera kubona ibikorwa by’iri tsinda ryubatse amateka akomeye mu muziki nyarwanda.
Yagize ati “Ni ikintu mpora nifuza kuko nzi neza ko abafana bacu babikwiye. Twese twarakuriye, kandi buri wese agaragaza ubushake bwo kongera kugerageza. Tuzareba uko bizagenda."
Hari amakuru kandi avuga ko Urban Boys ishobora kongera kugaragara ku rubyiniro mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival riteganyijwe muri Nyakanga, nyuma y’ibiganiro biri kuvugwa hagati yabo n’abategura icyo gitaramo. Icyakora, nta ruhande na rumwe rurabyemeza ku mugaragaro.
Urban Boys igizwe na James Manzi (Humble Jizzo), Safi Niyibikora (Safi Madiba) na Muhammed Nshimiyimana (Nizzo). Yashinzwe mu 2008, ihita yigarurira imitima ya benshi binyuze kuri album yayo ya mbere Icyicaro.
Mu myaka yakurikiyeho, iri tsinda ryasohoye indirimbo zirenga 70 na album esheshatu, riba rimwe mu matsinda yanditse amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda.
Mu 2016, Urban Boys yakoze amateka yo kuba itsinda rya mbere ryegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, kimwe mu bihembo bikomeye byigeze kubaho mu muziki nyarwanda.

Ibitekerezo
Alexis
Ku wa 16-05-2026Nanjye ndi mubafana biri tsinda kandi nanezerezwa no kongera kubona aba basore bombi ku rubyiniro