Imyidagaduro

Njye ubu ni yo napfa - Umufana wasomeye Bwiza ku rubyiniro

Njye ubu ni yo napfa - Umufana wasomeye Bwiza ku rubyiniro

Umwe mu bakunzi b’umuhanzikazi Bwiza Emerance, yatunguranye ubwo yari amaze kumuhobera avuga ko ubu ni yo yapfa ntacyo byaba bitwaye.

Byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo 2026 nyuma y’umukino wa Shampiyona w’ikirarane cy’umunsi wa mbere wo Al Hilal SC yatsinzemo Bugesera FC kimwe ku busa.

Abari bitabiriye uyu mukino wabereye mu Bugesera, bahise basusurutswa na Bwiza Emerance ndetse na Juno Kizigenza.

Bwiza ni we wabanje ku rubyiniro, agirana ibihe byiza n’abakunzi be, umwe mu basore bari bazamutse kumufasha ku rubyiniro, yavuze ko ubwo abonye Bwiza, akamuhobera akanamusoma ku itama ashatse yakwipfira.

Ati "Ibintu bitumye mbona Bwiza nkanamuhobera, biragahoraho, njye ubu ni yo nakipfira ntacyo nsigaje."

Bwiza ubu akaba ari mu myiteguro yo kujya gutaramira muri Zambia aho azanamurikira Album ye yise ’Home’.

Uyu musore yavuze ko kuva ahuye na Bwiza ashatse yakwipfira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top