Siporo

Igitabo cya Miss Nishimwe Naomie cyegukanye igihembo ku rwego mpuzamahanga

Igitabo cya Miss Nishimwe Naomie cyegukanye igihembo ku rwego mpuzamahanga

Igitabo "More Than a Crown" cya Nyampinga w’u Rwanda 2020, cyahize ibindi mu bihembo by’abanditsi b’ibitabo bya “Ebobea Book Awards."

Muri Werurwe 2026 ni bwo iki gitabo cyasohotse tariki ya 14 Ukwakira 2025 cyashyizwe mu bitabo bihatanye muri ibi bihembo bigamije guha agaciro abanditsi n’ibihangano byabo byagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ku rwego mpuzamahanga.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Miss Nishimwe Naomie yashyizeho certificate (icyangombwa) kigaragaza ko igitabo cye ari cyo cyatsinze.

Yashimiye buri wese wagize uruhare kugira ngo yegukane iki gihembo cya Ebobea Book.

Muri ibi bihembo mpuzamahanga Miss Nishimwe Naomie yari ahatanye n’abandi banditsi nka “Discovering Existential Intelligence” cya Flavia Ceccato, “Nehemiah Arise” cya Gregory Toussaint ndetse na “Making It Big” cya Femi Otedola n’abandi banyuranye.

’More Than a Crown,’ igitabo cya Miss Nishimwe Naomie cyegukanye igihembo kigaruka ku buzima bwe busanzwe ndetse n’ubwo kuba Nyampinga w’u Rwanda.

More Than a Crown cya Miss Naomie cyari gihatanye mu bihembo mpuzamahanga
Yahawe certificate ko igitabo cye cyatsinze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top