Siporo

Ikipe babona izatwara igikombe, izizaza muri 4, izizamanuka - Abanyamakuru ba Siporo twaganiriye

Ikipe babona izatwara igikombe, izizaza muri 4, izizamanuka - Abanyamakuru ba Siporo twaganiriye

Bamwe mu banyamakuru ba Siporo bakunzwe mu Rwanda, bagaragaje amakipe babona azitwara neza ndetse n’ayo babona azamanuka.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26 iri mu ntangiriro aho guhera uyu munsi hakinwa umunsi wa 4.

ISIMBI yagerageje kuvugana n’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda maze bavuga uko babona Shampiyona izarangira.

Aha bashingiye kuko amakipe yiyubatse, uko yatangiye shampiyona ndetse no mu bunararibonye bwayo mu cyiciro cya mbere.

Muri rusange ISIMBI yavuganye n’abanyamakuru 7 ariko bose ku bwiganze bw’amajwi 100% bemeje ko APR FC izatwara igikombe.

Ikindi bahurijeho ni uko ikipe ya Police FC na Rayon Sports ziri mu makipe babona azaza muri 4 (Top 4).

Ikindi ni uko amakipe nka AS Muhanga na Gicumbi yazamutse muri uyu mwaka w’imikino benshi bavuze ko ashobora gusubirayo.

Dore abanyamakuru twavuganye n’uko babona ibintu

Sam Karenzi

Uyu munyamakuru akaba ba nyiri SK FM, mu mboni ze abona APR FC izatwara igikombe cya shampiyona, igakurikirwa na Police FC, Rayon Sports ikaba iya gatatu mu gihe Kiyovu Sports abona izaba iya kane.

Amakipe abona azamanuka ni AS Muhanga na Gicumbi.

Benjamin Gicumbi / B&B Kigali FM

Uyu munyamakuru ukunzwe wa B&B Kigali FM, yirinze kuvuga amakipe azamanuka ariko uko abona amakipe 4 ya mbere azakurikirana ni APR FC, Police FC, Rayon Sports na Gorilla FC.

Kayishema Tity Thierry / RBA

Kayishema Tity Thie ni umunhamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, abona APR FC ari yo izatwara igikombe, igakurikirwa na Police FC, Rayon Sports na Mukura VS.

Rutsiro FC na Gicumbi FC niyo makipe abona azamanuka.

Musangamfura Lorenzo / SK FM

Lorenzo ni umunyamakuru wa SK FM, abona amakipe azamanuka ari Etincelles FC na Musanze FC ni mu gihe igikombe abona ari APR FC, Police FC ya kabiri, Rayon Sports ya gatatu na AS Kigali.

Aime Niyibizi / Fine FM

Ni umunyamakuru w’imikino wa Fine FM umwe mu bakunzwe cyane we mu mboni ze abona APR FC izaba iya mbere, Police FC, Rayon Sports na Mukura VS.

Gicumbi na AS Muhanga abona ari zo zizamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ishimwe Adelaide Ida / Radio&TV10

Ni umunyamakurukazi wa Radio&TV10 we abona APR FC izasoza imbere, Rayon Sports iya kabiri, Police FC na Mukura VS.

Ku makipe azamanuka yifashe.

Cynthia Naissa / SK FM

Cynthia Naissa umunyamakurukazi wa Siporo ukora kuri SK FM, igikombe yagihaye APR FC, Police FC iya kabiri, Gorilla FC iya gatatu mu gihe Rayon Sports abona izaba iya kane.

Amakipe abona azamanuka ni AS Muhanga na Gicumbi FC.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Innocent
    Ku wa 25-10-2025

    Mu makipe amanuka Gicumbi FC ntirimo namba

  • Innocent
    Ku wa 25-10-2025

    Mu makipe amanuka Gicumbi FC ntirimo namba

  • Niyogisubizo elia
    Ku wa 17-10-2025

    Nubundi ndabona intare ikomeje kuyobora ishyamba nibayirek yijandike kuko yarabikorey ekip ishak guhangan nayo bizayisaba igihe kinin cyane
    Navutse APR Fc ariyo itwara ibikombe nzarindamfa ariyo igitwar ibiko
    APR FC imba kumutima

  • Niyogisubizo elia
    Ku wa 17-10-2025

    Nubundi ndabona intare ikomeje kuyobora ishyamba nibayirek yijandike kuko yarabikorey ekip ishak guhangan nayo bizayisaba igihe kinin cyane
    Navutse APR Fc ariyo itwara ibikombe nzarindamfa ariyo igitwar ibiko
    APR FC imba kumutima

IZASOMWE CYANE

To Top