Imideli

Urupfu rwa Alexia Mupende rwashegeshe benshi mu byamamare

Urupfu rwa Alexia Mupende rwashegeshe benshi mu byamamare

Umunyamideli Alexia Uwera Mupende, yiciwe mu rugo iwabo i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Mutarama 2019, inkuru y’urupfu rwe yashenguye imitima ya benshi.

Urupfu rwa Alexia Mupende rwashenguye imitima y’abatari bake by’umwihariko umuryango we n’abamufashaga gutegura ubukwe bwagombaga kuza ku itariki ya 16 Gashyantare 2019.

Inshuti za Alexia Mupende by’umwihariko ibyamamare n’abakoranye na we banditse ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bw’agahinda no kugaragaza icyuho gikomeye gisigaye mu ruganda rw’imideli mu Rwanda nyuma y’urupfu rwe.

Tidjara Kabendera, Umunyamakuru ukomeye wa RBA, yanditse ati “Ngikora The Youth Special show kuri RTV twaganiriye ku mwuga we w’imideli, icyo gihe yari avuye mu mahanga guhagararira igihugu. Nabashije kumubonamo ubuhanga bitewe n’ibisubizo yatangaga, yari afite intego n’intumbero byiza by’ejo hazaza none urumuri rurazimye, umwijima uhawe intebe! Ariko ubu koko twabaye iciro ry’imigani mu kwicana?”

Ni benshi kandi basakaje ku mbuga nkoranyambaga amafoto n’ibyangombwa bya Niyireba Antoine, umukozi wo mu rugo bikekwa ko yishe Alexia Mupende agahita atoroka; barasaba umuntu wese wamubona ko yahita abimenyesha Polisi.

Bivugwa ko uyu mukobwa wavutse mu 1984 yishwe nyuma yo gufatwa ku ngufu na Niyireba Antoine afatanyije n’undi musore mugenzi we, bombi ngo bahise batoroka, ubu batangiye gushakishwa.

Uyu munyamideli yishwe atewe icyuma mu ijosi mu gihe ku itariki ya 9 Gashyantare 2019 yagombaga kuzasabwa n’umusore bagombaga ku itariki ya 16 Gashyantare 2019.

Ubu, umurambo we wajyanwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, iperereza ku rupfu rwe ryahise ritangira.

Alexia Mupende azibukirwa cyane ku mirimo yakoze mu ruganda rw’ibijyanye n’imideli mu Rwanda by’umwihariko mu kwerekana iyakozwe n’ab’imbere mu gihugu akayigeza no ku rwego mpuzamahanga.

Muri Kamena 2016, Alexia Mupende yaserukiye u Rwanda i Geneva mu Busuwisi mu birori byahuje abanyamideli bakomeye ku Isi bya Africa Fashion Show Geneva(AFSG).

Yanagiyeyo mu 2015 bigizwe uruhare rukomeye n’umuryango UN Women.

Alexia Uwera Mupende, yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu mwaka wa 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition.

Yagiye yitabira ibikorwa by’imideli bikomeye ku Isi nka Dubai Runway Season II. Yakoranye n’abahanzi b’imideli bakomeye barimo Modupe Omonze, Shaleen Cheah, Helen Couture, Si Fashion Galerie na Khalid Al Ayoub.

View this post on Instagram

Rest in Peace QUEEN #alexiamupende

A post shared by Burabyo Yvan (@yvan_buravan) on

View this post on Instagram

RIP @alexiamupende

A post shared by Jay (@jayrwanda) on

View this post on Instagram

RIP Alexia 😭🕯

A post shared by ALPHA / #THEBRAND (@alpharwi) on

View this post on Instagram

Rest in peace ALEXIA MUPENDE. #sadnews

A post shared by Antoinette N. kigenza (@antoinetteniyongira) on

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top