Imyidagaduro

Impamvu ikomeye yatumye Safi Madiba ahezwa mu bukwe bwa Humble Jizzo

Impamvu ikomeye yatumye Safi Madiba ahezwa mu bukwe bwa Humble Jizzo

Manzi James [Humble Jizzo] wo mu itsinda Urban Boyz ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’Umunyamerikakazi bakundanye imyaka irenga ine, Safi bahoze baririmbana ntiyatumiwe.

* Humble Jizzo ageze kure imyiteguro y’ubukwe
* Yasobanuye impamvu atabutumiyemo Safi
* "Abafana ba Urban Boyz ntiwabaha ruswa!"

Ubukwe bwa Humble Jizzo n’umukunzi we Amy Alexandria Blauman buzataha ku itariki ya 24 Ugushyingo 2018. Ibirori bizabera mu Mujyi wa Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Aba bombi batangiye kwakira abashyitsi baturutse muri Amerika barimo n’ababyeyi b’umugore.

ISIMBI yasuye Humble Jizzo aho urugo rushya rwa ruzatura i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo. Yasobanuye bimwe mu byibazwa na benshi kuri we n’umugeni anarambura iby’akangononwa kaje kuza mu mubano wa Urban Boyz na Safi, byatumye atamutumira.

Humble Jizzo yatangaje ko kugeza ubu abashyitsi barimo sebukwe na nyirabukwe batangiye gusesekara mu Rwanda baje kubashyigikira. Mu bukwe bwe ngo azatunguza abazabwitabira ’parrain’ ufite ’Dreadlocks’ nka we ndetse n’umugore we azaba afite ’marraine’ w’impanga ye. Bahisemo kubukorera ku mazi kuko bombi bayakunda.

Ubukwe bwe burimo ibice bitatu, hazabanza gusaba no gukwa [yavuze ko bizakorwa mu buryo bwa gakondo y’u Rwanda nubwo umugore we avuka muri Amerika], bakurikizeho gahunda yo gusezerana ndetse no kwiyakira ku babutashye.

Impamvu y’ingingimira Humble Jizzo yagize ku gutumira Safi...

Ku bijyanye no gutumira Safi, Humble Jizzo yagize ati "Ubukwe bwanjye burafunguye, ikibazo mfite ni uko yavuze ko tutigeze tuba inshuti, ko atigeze aba inshuti yanjye! Numvaga njyewe namutumira, ntabwo nzi impamvu yabivuze kandi njyewe nari muri hafi, akavuga ati ’Muri Urban Boyz nta wigeze aba inshuti yanjye.’"

Yongeyeho ati "Nifuzaga kubona Urban Boyz yose nubwo wenda we [Safi] akora ku giti cye. Igihe cyose yaba we, njyewe ndetse na Nizzo hari ikintu tutazahanagura, iyo bashaka gutanga ubusobanuro baravuga ngo runaka wo muri Urban Boyz. Twese dushamikiye aho, bisobanuye ko ikintu twubatse atari ikintu ushobora guhanagura."

Humble Jizzo usobanura icyemezo cye ashize amanga ndetse akagaragaza ko nta wundi mutima mubi, yavuze ko akiri gutanga ubutumire ku bantu batandukanye ariko yongeraho ko mu kuvugisha ukuri nta butumire kuri Safi, bifitanye isano n’uburyo yagiye akurikirana amagambo uyu mugenzi we yagiye avuga mu itangazamakuru ko batigeze baba inshuti bityo bikamubera ihurizo kuba yatumira umuntu umubona atyo.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE MU RUGO:

Yavuze ko hari ubwo na we yibajije ukuntu yaririmbye mu bukwe bwa Safi, bigatuma abitekerezaho cyane kuko icyo gihe atishyuwe ahubwo byari ubushuti nubwo avuga ko atewe impungenge no kuba mugenzi wabo yihakanye umubano bagiranye.

Yakomeje agira ati "Ndibuka banamubaza bati ’Ese Humble hari icyo wamubwiye ko yabyaye?’ Yaravuze ati ’Ibyo ni ibisanzwe,’ [Aseka] ati ’Umusaza sinzi uko afata ubuzima ariko ubuzima ni ubuzima, ni abantu, ni inshuti, ni abavandimwe."

Yongeyeho ati "Njyewe mufata nk’umuvandimwe, igihe cyose muha agaciro, ariko ntabwo bivuze ko uko mufata ari ko agomba kumfata, afite uburenganzira bwe, afite imyumvire ye gusa naratunguwe cyane kubwo kuvuga kuriya kuri we, mushobora kugira ibintu bibatandukanya ariko ni nk’uko nazihakana nkavuga ngo sinigeze ndirimba muri Urban Boyz kandi buri wese abizi."

"Abafana ba Urban Boyz ni bakuru, ntibarya ruswa"

Humble Jizzo yavuze ko we na mugenzi we Nizzo bari mu mishinga yo kubaka Urban Boyz itajegajega, "nk’iyo abantu bakunze, bafite icyo bayiziho, bayitandukanya n’abandi, ihorana indirimbo nziza kandi itanga iboneka mu bitaramo igatanga ibyishimo."

Humble Jizzo nubwo atatumiye Safi mu bukwe bwe yumvikanisha ko nta kibazo kindi bafitanye

Yemeza ko abafana Urban Boyz yahoranye ikibafite na n’ubu ati "Ni nk’aba ya kipe, ni bakuru ntabwo wabaha ruswa, bahora bayishyigikiye kandi natwe turiteguye cyane kubakorera ibintu bishya byiza bikurikira ’Nta kibazo’ n’izindi ndirimbo zacu bakunze muri iyi minsi."

Abajijwe ku musore yumva yazasigira ’igifunguzo’ mu gushyingiranwa kwe, Humble Jizzo yavuze ko nubwo atabiha agaciro cyane ’kuko umwanzuro uba ari uwa nyirawo’, ariko yifuriza mugenzi we Nizzo gushinga urugo bose muri Urban Boyz bakabana nk’abagabo.

Iyo ari we ahitegeye umusozi wa Gishushu ngo akunze kwicara hanze bikamufasha areba hakurwa bikamufasha gutekereza neza no gufata akayaga atuje
Urugo rushya rwa Humble Jizzo n'umugore we ruzatura i Nyarutarama
Inzu Humble Jizzo wo muri Urban Boyz agiye kurongoreramo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Frank Tumushabe
    Ku wa 18-11-2018

    Ariko nubundi nanimpamvu iyumuntu yakuvuze mwitangaza makuru komutigeze mugirana uhushuti dingombwa kumwiteza pe urban Boyz nitsinda rishoboye Kandi na Safi nirwo ryamugize icyo aricyo kugeza ubu, nubundi kugirango byumvikane neza bavuga Safi womuri urban boyz

  • Theo Byiringiro
    Ku wa 17-11-2018

    Andika Igitekerezo Hano hamble jizzo tura gushyigikiye noho safi mureke na tagutahira ubukwe ntacyo bitwaye abandi tura gushyigiye kd tukufurije ubukwe bwiza

  • Habimana Emmanuel
    Ku wa 17-11-2018

    Umuntu uvugako ntabushuti mufitanye ntikwiye nagato ko wamutumira ejo atazabwica

  • Ikirezi Jessica
    Ku wa 17-11-2018

    Humble jizzo ibyo wavuze nukuri ndabakunda knd ndabashyigikiye ðŸ‘

  • DIDACE MVUYEKURE
    Ku wa 17-11-2018

    TUMWIPFURIJE URUGO RUHIRE!

IZASOMWE CYANE

To Top