Iyobokamana

Impanga Hyguette na Cyntia basohoye ’Ibihe’ yanditswe na Niyo Bosco’

Impanga Hyguette na Cyntia basohoye ’Ibihe’ yanditswe na Niyo Bosco’

Impanga Ishimwe Hyguette na Ahishakiye Cynthia bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ’Ibihe,’ ni indirimbo ya karindwi aba baramyi basohoye kuva bakwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, Ishimwe Claude uhagarariye aba bahanzi yavuze imvano y’iyi ndirimbo.

Ati ’’Ubutumwa twashatse gutambutsa muri iyi ndririmbo yitwa ibihe ni uguhumuriza abantu, akenshi usanga abantu dusenga cyangwa n’abandi usanga dufite ubwoba bwo kuba muri iyi Si igoranye kandi ijambo ry’Imana muri Yesaya 50:7 rigira riti ’Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk’urutare, kandi nzi y’uko ntazakorwa n’isoni.’ rero Dufite gukomera ntiduterwe ubwoba n’ibyo tubona ahubwo tukarushaho gukomera tunasenga."

Iyi ndirimbo yanditswe na Niyo Bosco mu gihe AG Promoter na Micky bari mu bababaye hafi muri uyu mushinga.

Kuba aba baramyi baririmbana nk’itsinda rigizwe n’abakobwa babiri b’impanga zitabyiyitirira aba baramyi babifata nk’umwihariko bafite.

Hyguette yagize ati’’ Umwihariko wacu ni uko turi impanga zitabyiyitirira kandi uzarebe akenshi hari abantu biyita impanga atari impanga rero twe twaciye impaka tuza turi impanga za nyazo."

Kuri ubu aba bana Hyguette na Cynthia biga mu mwaka 3 w’amashuri yisumbuye barimo bawusoza ku kigo cya Mashuri cya Gisenyi Advantist Secondary School(GASS)

Ubwo babazwaga niba ku ishuri batajya babitiranya dore ko basa nk’inobo, Cynthia yagize ati ’’Yego bibaho cyane nk’urugero hari igihe umwe muri twe arwara mu gihe cyo gufata amanota byigeze kuba umwe yagiye gufatira undi amanota bagira ngo ni undi uje urumva rero abarimu cyangwa abandi bantu ntibashobora kudutandukanya, biba bigoye cyane na Claude udufasha byaramugoye kudutandukanya, byantwaye igihe kinini kingana hafi numwaka n’amezi."

Kuri ubu Hyguette na Cynthia babarizwa muri label yitwa MPA MUSIC (MPAYANA WORLD) Iyobowe na Ishimwe Claude .

Bavuga ko bahamagariwe gutambutsa ubutumwa bw’ihumure no kumenyesha Isi ubwiru bw’ubwami bw’Imana.

Nyuma y’iyi ndirimbo, aba baramyi bavuga ko bafite imishinga myinshi kandi myiza irimo gukora indirimbo nshya mu buryo bwa Live Recording , Kumurika Album ya mbere, gusura abarwayi kwa muganga n’ibindi.

Hyguette na Cyntia basohoye indirimbo Ibihe
Bavuga ko bafite umushinga wo gusohora Album yabo ya mbere
AG Promoter ari mu baba hafi izi mpanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Emelyne
    Ku wa 3-05-2026

    NibyiZape

IZASOMWE CYANE

To Top