Imyidagaduro

Ibyo kuba umusirikare, umuhanzi - Miss Phiona wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2020(VIDEO)

Ibyo kuba umusirikare, umuhanzi - Miss Phiona wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2020(VIDEO)

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2020, Miss Umwiza Phiona avuga ko yakuze akunda igirikare ndetse ko binashobotse yazakijyamo.

Uyu mukobwa ufite n’impano yo kuririmba cyane ko yabigaragaje ubwo bari mu mwiherero wa Miss Rwanda, aganira na ISIMBI yavuze ko hari ibintu ahugiyemo ariko nyuma n’abisoza n’umuziki yazawinjiramo nta kibazo.

Yagize ati"nzaririmba mu gihe kizaza atari ubu, kuko hari ibintu mpugiyemo ariko nimpuguka nzakomeza umuziki nta kibazo."

Yakomeje avuga ko yakuze akunda igisirikare ndetse ko n’ubu ari ibintu byiza yakora cyane ko nta kibazo abibonamo.

Yagize ati"narabikundaga, ariko n’ubu ni ibintu byiza. Birashoboka ni ibintu byiza cyane, sinavuga ngo munyitege ryari ariko mu gihe kizaza byashoboka."

Uyu mukobwa yinjiye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ahagarariye Intara y’Iburasirazuba aho yinjiriye mu Karere ka Kayonza.

Yaje gutoranywa mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa nyuma ndetse aza kuba igisonga cya 1, ni mu gihe ikamba ryegukanywe na Nishimwe Naomie.

Miss Umwiza Phiona yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2020

Reba hano ikiganiro na Miss Phiona

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NIZEYIMANA EMMY
    Ku wa 22-01-2021

    TWAMENYE KO FION AFITE UMUKUNZI HARUWAMUMENYA NGO AMUTUBWIRE

  • d
    Ku wa 6-08-2020

    o

IZASOMWE CYANE

To Top