Imyidagaduro

Bobi Wine yafunzwe, abambari be bakozanyijeho na Polisi yabamishemo urusenda

Bobi Wine yafunzwe, abambari be bakozanyijeho na Polisi yabamishemo urusenda

Bobi Wine yongeye gukozanyaho mu buryo bukomeye na Polisi ya Uganda, intandaro ya byose ni ibitaramo bye byaburijwemo ku mpamvu ahamya ko zigamije kumubuza amahwemo.

Bobi Wine yari yateguye ibitaramo bya Pasika ahantu hatandukanye ariko Polisi yamuhaye urupapuro rumubuza kuririmba. Mu kubihimuraho yahise atumiza ikiganiro n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mata 2019.

Yari yatumiye abafana be, abanyamakuru, inshuti n’abaturage basanzwe. Aba bose bakigera kuri ‘Busabala One Love Beach’ ya Bobi Wine ari naho igitaramo cyagombaga kubera, basanze polisi yabiteguye ishaka kubatatanya.

Abafana bageze kuri One Love Beach ahagana saa 11:40, bazanye umurindi ukomeye mu ndirimbo zari zifite umuriri babwira Polisi bati “Turashaka Bobi Wine, ntidukeneye Bosco[hano baninuraga bavuga Museveni’.

Polisi yahise ibasanganira ibateramo ibyuka biryana mu maso, amazi, urusenda n’ibindi. Abashatse gukomeza umutsi polisi yabahutsemo irabakubita abandi irabafunga.

Bobi Wine yahise yandika kuri Facebook ati “Polisi n’abasirikare batubujije kugera kuri Busabala kugira ngo dukore ikiganiro n’abanyamakuru ku myitwarire mibi ya Polisi, akarengane no gukoresha nabi ububasha.”

Yongeyeho ati “Umuturage ntiyemerewe kugeza ku butaka bwe bwite. Museveni!!! Baduteyemo ibyuka biryana mu maso, bakubita abantu bacu abandi benshi barafungwa. Baduteyemo urusenda. Bagerageje kumena imodoka twarimo ngo bamfunge. Ubu bari kugerageza gushwanyuza imodoka ngo tuvemo.”

Andrew Mukasa wa Bajjo events na Abbey Musinguzi alias Abtex bafashije Bobi Wine gutegura igitaramo, bafunzwe mu museso wo kuri uyu wa Mbere. Nyuma yo gufatwa bahise bafungirwa mu modoka ya Polisi.

Umudepite witwa Allan Ssewanyana wari waje gushyigikira Bobi Wine yabuze umwuka araremba ajyanwa mu bitaro kubera imyuka Polisi yateye abafana.

Nyuma y'iminota mike Bobi Wine yahise afatwa arafungwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top