Imyidagaduro

Kenny Sol yahishuye byinshi ku itsinda rya Yemba Voice bivugwa ko ryasenyutse

Kenny Sol yahishuye byinshi ku itsinda rya Yemba Voice bivugwa ko ryasenyutse

Umwe mu bahanzi bamenyekaniye mu itsinda rya Yemba Voice uzwi ku izina rya Kenny Sol yahishuye byinshi kuri iri tsinda bivugwa ko ryasenyutse.

Umuhanzi Mu kiganiro Kenny Sol yagiranye na TV10 yavuze ko itsinda ryabo rya Yemba Voice ritigeze risenyuka nubwo buri wese yikorera umuziki ku giti cye nyuma yo kurangiza kwiga umuziki ku Nyundo.

Yagize ati: “Twaricaye tubiganiraho, habura iminsi mike ngo tuve mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo, duhindura gahunda y’uko twakoragamo, buri wese agakora ku giti cye ariko umunsi tuzahuguka tuzongera tubahe indirimbo nk’uko twahoze. Umwe muri twe yazanye igitekerezo cy’uko buri wese yakwikorana twubyumvikanaho.”

Kenny avuga ko basanzwe babana nk’abavandimwe ndetse akemeza ko nta mafaranga cyangwa umukobwa bapfuye mbere yo gutandukana nk’uko bamwe mu bahanzi bakunda gupfa.

Umuhanzi wubatse izina mu muziki nyarwanda, Mani Martin wakundaga gufasha iri tsinda rya Yemba Voice abagira inama mu by’umwuga wabo, Kenny avuga ko nta cyahindutse ku mubano wabo kuko babana nk’umuryango kandi ngo nta gikuba kigeze gicika kuko uretse kuba ari mukuru wabo bamufata nk’umubyeyi bashimira ku bw’ibikorwa abafasha.

Yemba Voice ni itsinda rigizwe n’abasore batatu barimo Kenny Sol, Mozzy na Bill Ruzima. Mbere yo gufata icyemezo cyo kwikorana umuziki ariko na none bakirinda gusenya icyo bari bubatse, iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Turakundana’, ‘African Woman’ n’izindi.

Itsinda rya Yemba Voice bivugwa ko ryasenyutse
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top