Imyidagaduro

Kimenyi Yves yavuze kubyo gutandukana n’umukunzi we Kibaruma

Kimenyi Yves yavuze kubyo gutandukana n’umukunzi we Kibaruma

Kimenyi Yves yavuze ko amakuru y’uko umukunzi we, Uwase Muyango uzwi nka Kibaruma yaba yaramwanze akisangira umukunzi we mushya Dubai ntayo azi kuko yari amaze iminsi mu ikipe y’igihugu.

Muri Kanama 2019, ni bwo aba bombi bahamije ko bakundana bizira uburyarya, bagiye banabigaragaza ku mbuga nkoranyamabaga babwirana amagambo y’urukundo.

Ibintu byarushishije kuba byiza hagati y’aba bakunzi tariki ya 13 Ukwakira 2019, ubwo Kibaruma yafashaga umukunzi we kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Mu cyumweru gishize ni bwo haje inkuru y’uko uyu mukobwa yerekeje Dubai aho yabonye akazi, bidateye kabiri bivugwa ko yanamaze gutandukana na Kimenyi kuko muri Dubai yasanzeyo umukunzi we.

Kimenyi Yves, umunyezamu w’ikipe y’igihugu na Rayon Sports, nyuma y’umukino Amavubi yasezereyemo Ethiopia akabona itike ya CHAN, yabwiye ISIMBI ko ayo makuru nawe atayazi ariko agiye kuyakurikirana.

Yagize ati"ntabyo nzi, naje mu mwiherero musize. Ibyo byose byavuzwe ndi mu mwiherero w’ikipe y’igihugu kandi njye nzi ko namusize mu Rwanda, niba yaragiye sinzi niba habaho u Rwanda rumwe n’urwa kabiri."

Uyu musore kandi yemeje ko nta kibazo na kimwe afitanye n’umukunzi we, Uwase Muyango Claudine [Kibaruma] wegukanye ikamba ry’umukobwa uzi kwifotoza akaberwa mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019

Aba bombi bamaze iminsi mu buryohe bw’urukundo

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Louise
    Ku wa 22-10-2019

    Ark ibyo bya kibaruma ni ibiki? mujye mushyira amazina y’umuntu bwite muri title ayo matazirano byibura muyashyire muri body. kibaruma? nonsense

  • Jean bosco
    Ku wa 20-10-2019

    Good

  • Jean bosco
    Ku wa 20-10-2019

    Good

  • Haryamuzh
    Ku wa 20-10-2019

    Ndumva bikaze kibaruba abaye kibakwire kbs . Nibutare nuko yarameze kubaka bizamugora kbs

IZASOMWE CYANE

To Top