Imyidagaduro

VODEO: Nyina wa P Fla yahishuye byinshi bitari bizwi ku muhungu we

VODEO: Nyina wa P Fla yahishuye byinshi bitari bizwi ku muhungu we

Nzamukosha Hadidja umubyeyi w’umuraperi Hakizimana Amani wamenyekanye nka P FLA, avuga ko umuhungu we yamutunguye ubwo yinjiraga mu muziki kuko atabikekaga, ahubwo yari azi ko azaba umunyabugeni ushushanya.

Ubundi Hakizimana Amani cyangwa P FLA nk’uko abenshi bamuzi, ni ubuheta mu bana 7 bavukana kuri mama we, bakaba abana 9 harimo abana 2 Nzamukosha Hadidja, umubyeyi we yareze.

Mu kiganiro na Isimbi.rw, Nzamukosha Hadidja avuga ko yari aziko umuhungu we azaba umunyabugeni ushushanya kuko akiri muto ari byo bintu yakundaga.

Yagize ati ”P Fla nari nziko azaba umunyabugeni ushushanya kuko akiri muto yakundaga gushushanya cyane.”

Ibi byaje guhinduka ubwo uyu musore yari afite imyaka 12 akaza kujyana na se (Andre Habib Bumaya muri Libya wabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda kuva muri 2000-2002.

Yagize ati”Nyuma afite nk’imyaka 12 yaje kujya muri Libya ajyanye na papa we, hanyuma aza kugaruka mu Rwanda, na papa we agarutse mu kazi aje gukorera inaha, yagarutse mbona akunze umuziki cyane bimwe byo gushushanya atakibirimo ahubwo akunda umuziki, papa we yari yaramuguriye radiyo nini asigaye akunda Hip Hop, icyo gihe hari hagezweho umuririmbyi 2Pac, yari afite cassette ye akirirwa ashyiramo indirimbo ze akazisubiramo.”

Hagati y’imyaka 14 na 15 ngo nibwo P Fla yatangiye kwinjira mu muziki cyane, gusa na none yemeza ko n’ubwo akiri umwana yabonaga impano yo gushushanya ariyo iri imbere ariko ngo yajyaga anirirwa aririmba aho ari hose.

Akiri umwana yakundaga kuririmba ngo n’ubwo Hip Hop yari itakaje ariko yaririmbaga indirimbo zimujyana muri Hip Hop, yanakundaga kwigisha indirimbo barumuna be, gusa ntiyabonaga ko azaba umuririmbyi.

Mama wa P Fla ngo yumvaga umuhungu we azaba umunyabugeni

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top