Imyidagaduro

Miss Rwanda 2022 Muheto Divine yahishuye ikipe afana n’abahanzi nyarwanda akunda, icyo papa we yamubwiye akimara gitsinda

Miss Rwanda 2022 Muheto Divine yahishuye ikipe afana n’abahanzi nyarwanda akunda, icyo papa we yamubwiye akimara gitsinda

Nyampinga w’u Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine yahishuye ko nyuma yo kwegukana iri kamba ryatanzwe tariki ya 19 Werurwe 2022, umuntu wa mbere yahamagaye ari papa we, yahise umushimira cyane aramubwira ngo “wabikoze mukobwa wanjye”.

Uyu mukobwa wagarutse kuri byinshi ku buzima bwe bwite no muri Miss Rwanda muri rusange, yavuze ko ikintu cyamuteye ubwoba ari abakobwa bari kumwe mu irushanwa kuko bari benshi kandi ari beza bose.

Ibyamuvuzweho akinjira mu irushanwa nyuma y’uko Mutesi Jolly wari mu kanama nkemurampaka amubwiye ko ari mwiza bikazamura impaka nyinshi, yavuze ko yabibonye bikamushyira ku gitutu ariko na none bimutera imbaraga.

Ati “Narabibonye binshyira ku gitutu ariko ku rundi ruhande bintera imbaraga kugira ngo mbereke ko ibyo bavuga nanakora ibirenzeho. Nta cyanteye ubwoba ku mbuga nkoranyambaga.”

Bageze mu mwiherero ikintu cyamugoye cyane ni siporo bakoraga mu gitondo, byaramugoye kubimenyera.

Kwisanga muri 3 ba mbere bagomba kuvamo Miss Rwanda 2022, yarimo atekereza ko agomba kwegukana ikamba cyangwa akaba igisonga cya mbere cyangwa icya 2.

Bamaze kuvuga ko ari we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, yabanje gukeka ko bibeshye, abaza mugenzi we Keza Maolithia bari basigaranye uwo bavuze, amubwira ko ari we.

Ati “bamaze kuvuga ko ari njye Miss Rwanda 2022, naravuze nti buretse, mbaza Keza Maolithia nti bavuze nimero zingahe, arambwira ngo 44, nakomezaga gusubiramo mbwira Keza Maolithia ngo mbaye Miss Rwanda, akambwira ngo yego ubaye we.”

Yashimishijwe kandi anatungurwa no kubona mama we yari yaje kumushyigikira, ni mu gihe ubwo bari basuye muri hoteli aho babaga mu mwiherero bamaze gusubizwa telefoni zabo yahise ahamagara papa we, aramubwira ngo “wabikoze mukobwa wanjye.”

Abajijwe ikipe afana, yagize ati “umupira hari igihe nywukurikira, mu Rwanda mfana Rayon Sports hanze nkafana Manchester United.”

Avuga ko akunda kubyina imbyino zigezweho ndetse agakunda kureba filime aho yavuze ko akunda filime ziba ziteye ubwoba kuko ziba zifite inkuru utazi uko izarangira.

Mu bahanzi nyarwanda akunda Mike Kayihura, Bruce Melodie ndetse n’umuhanzi ukizamuka Maestro Boomin ni mu gihe mu bahanzi bo hanze y’u Rwanda akunda abarimo Drake na Beyonce.

Nshuti Muheto Divine yavuze ko mu Rwanda afana ikipe ya Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Claude zege
    Ku wa 28-03-2022

    Jyukomeza ugubweneza turagukunda cyane

  • Tuyishime Emmy
    Ku wa 25-03-2022

    Nukuri njyewe byaranshimishije kuba yarabaye miss rwanda kndi nibyiza kuba buri hantu yisangamo haba muri filme,muma equipe,no mubahanzi kndi imana izamushyigikire

  • Tuyishime Emmy
    Ku wa 25-03-2022

    Nukuri njyewe byaranshimishije kuba yarabaye miss rwanda kndi nibyiza kuba buri hantu yisangamo haba muri filme,muma equipe,no mubahanzi kndi imana izamushyigikire

  • Niyomugabo eric
    Ku wa 25-03-2022

    Ikaze mukobwa wacu divine muheto dushimishijwe no kumenya equipe afana kbx yahisemo neza

  • Niyomugabo eric
    Ku wa 25-03-2022

    Ikaze mukobwa wacu divine muheto dushimishijwe no kumenya equipe afana kbx yahisemo neza

  • Peter otenyo
    Ku wa 24-03-2022

    fresh

  • Peter otenyo
    Ku wa 24-03-2022

    fresh

IZASOMWE CYANE

To Top