Imyidagaduro

Miss Uwihirwe Yasipi Casimir yakomoje ku rukundo rwe rutamaze n’icyumweru(VIDEO)

Miss Uwihirwe Yasipi Casimir yakomoje ku rukundo rwe rutamaze n’icyumweru(VIDEO)

Miss Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2019, avuga ko mu buzima bwe atigeze akundana cyane n’inshuro byamubayeho byari mu mashuri yisumbuye nabwo abyita ko byari iby’ubwana kuko bitanarengeje icyumweru.

Uyu mukobwa ubu uri mu bahataniye ikamba rya Miss Africa Calabar mu irushanwa rizaba ku wa 27 Ukuboza 2020 muri Nigeria, avuga ko ibintu by’urukundo atari ibintu bye.

Aganira n’ikinyamaluru ISIMBI, yavuze ko hashize imyaka nk’itatu atandukanye n’uwo bakundana, ibintu bitamaze n’icyumweru.

Ati“haciye nk’imyaka nk’itatu, umuntu akiri mu mashuri yisumbuye biraho ngaho nyine, oya si uko nagiye muri Miss Rwanda kuko bwo haciyeho umwaka umwe wonyine, twakundanye tukiri ku ishuri kandi nabwo ntabwo byamaze icyumweru, byari iby’ubwana niko navuga.”

Avuga ko kugeza uyu munsi nta wundi mubano wihariye arajyamo, ariko ngo igihe nikigera bizaba.

Miss Yasipi Casimir ngo amaze imyaka 3 iby'urukundo abivuyemo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top