Imyidagaduro

Nihashimirwe mama wakwibarutse na Rurema waguhanze – Bahavu Jeannette yifuriza umugabo we isabukuru nziza

Nihashimirwe mama wakwibarutse na Rurema waguhanze – Bahavu Jeannette yifuriza umugabo we isabukuru nziza

Umukinnyi wa filime ukomeye mu Rwanda, Bahavu Jeannette yifurije umugabo we Ndayikengurikiye Fleury isabukuru nziza y’amavuko aho yamubwiye ko buri mwaka utambutse ari amahirwe kuri we yo kumubwira ko ari umugabo w’agatangaza.

Uyu munsi tariki ya 19 Ukwakira nibwo umugabo wa Bahavu Jeannette wamamaye muri filime nyarwanda zitandukanye agira isabukuru y’amavuko.

Ku nshuro ya mbere yayigize abana n’umugore we yihebeye cyane ko bakoze ubukwe muri Gashyantare uyu mwaka, akaba yabyukiye ku magambo meza y’urukundo yabwiwe n’umugore we.

Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri City Maid ndetse akaba ari we wakoze ‘Impanga Series’, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije umugabo we isabukuru nziza.

Ati “Isabukuru nziza mukundwa mugabo wanjye Fleury, nihashimirwe mama wakwibarutse na Rurema waguhanze akakuremana ubugwaneza n’ubunyangamugayo uhorana, nkwifurije imigisha n’amahirwe muri uyu mwaka utangiye, Uwiteka azakunezeze kurushaho, ndagukunda cyane.”

Indi post yashyizeho, yagize ati “Ku mugabo w’igitangaza nkunda, isabukuru nziza na none. Sinamenye icyo umukunzi bivuze kugeza mpuye na we Fleury, buri mwaka utambutse ni andi mahirwe kuri njye kugira ngo umenye umugabo w’agatangaza uri we. Ndi umunyamugisha kukugira mugabo mwiza.”

Nyuma yo kuva muri City Maid yamenyekanyemo nka Diane, Bahavu Jeannette yashyize imbaraga muri filime ye bwite yise ’Impanga’, ikaba iyoborwa n’umugabo we Fleury, bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021.

Bahavu Jeannette yifurije umugabo we isabukuru nziza
Yashimiye nyina wamubyaye ndetse n'Imana yamuremye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top