Imyidagaduro

RWANDA : Bamwe mu bakinnyi umwaka wa 2021 usize basezeye ubugaragu (AMAFOTO)

RWANDA : Bamwe mu bakinnyi umwaka wa 2021 usize basezeye ubugaragu (AMAFOTO)

Ni uko Uhoraho Imana aravuga ati «Si byiza ko muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye.» Ni amagambo dusanga mu gitabo cy’Intangiriro igice cya 2 umurongo wa 18. Iyo umwana akoresheje ibirori agasezera ku babyeyi agiye gushinga urugo rwe birabashimisha kuko baba bataravunikiye ubusa. Ni benshi batangiye uyu mwaka bumva bazakora ubukwe ariko ababigezeho nka Byiringiro Lague wa APR FC ni mbarwa.

Harabura iminsi mike umwaka wa 2021 ukarangira, ni imishinga myinshi umuntu aba yaratangiranye umwaka, gusa siko yose ayigeraho bitewe n’impamvu zitandukanye.

Muri iyi nkuru, tugiye kureba abakinnyi bagiye gusoza uyu mwaka mu isura batawutangiyemo, bakaba barahinduye irangamimerere (status), aho bamaze gukora ubukwe biyemeza kubana n’abo bihebeye ubuziraherezo.

Icyishatse Hervé – REG BBC

Icyishatse Hervé ni umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya REG BBC akaba yarakoze ubukwe na Niwenshuti Mignone ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021, ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’Ugushyingo 2021 bari basezeranye imbere y’Amategeko. Hervé yari yambitse impeta ya Fiancailles Mignone mu gikorwa cyabereye ku Muhima ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira 2021.

Mukengerwa Benjamin – REG BBC

Mukegengerwa Benjamin umukinnyi wa REG ukomoka muri DR Congo akaba yarashakanye n’umunyarwandakazi, Divine Grâce usanzwe na we umenyerewe muri uyu mukino wa Basketball.

Bakoze ubukwe tariki ya 4 Kamena 2021 bakaba bari basanzwe babana aho banafitanye umwana w’umuhungu w’imyaka 3.

Urwibutso Nicole – IPRC South WBBC

Tariki ya 6 Werurwe 2021 nibwo Urwibutso Nicole ukinira ikipe y’igihugu ya Basketball yakoze ubukwe na Yves Nyirigira nyuma y’imyaka 6 bakundana, mu bukwe bwabo bwagaragayemo agashya, Nocole bitewe n’urukundo akunda Basketball, yifotozanyije umupira wa Basketball bitungura benshi.

Muri Nzeri 2020, ubwo Nicole yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 26, nibwo Yves Nyirigira yamusabye ko yazamubera umugore na we arabyemera.

Niyomukesha Euphrance – RRA WVC

Niyomukesha Euphrance umukinnyi w’ikipe ya RRA WVC n’ikipe y’igihugu ya Volleyball mu bagore, tariki ya 12 Werurwe 2021 yakoze ubukwe na Mucyo Philbert akaba umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

Tariki ya 4 Werurwe akaba ari bwo basezeranye imbere y’amategeko Murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.

Muri Kanama 2020, nibwo Mucyo Philbert yaciye bugufi asaba Niyomukesha Euphrance ko yamwemerera akazamubera umugore maze iminsi asigaje ku Isi akajya abyuka amubona iruhande rwe, undi na we ntiyazuyaje yateze ikiganza bamwambika impeta ya fiançailles.

Areruya Joseph – Team Rwanda

Ku Cyumweru tariki ya 4 Mata 2021, Areruya Joseph umukinnyi w’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yakoze ubukwe na Uwera Josephine, ni ubukwe bwagombaga kuba muri Gashyantare 2021 ariko buza kwimurwa bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Nyandwi Saddam – Musanze FC

Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo muri Musanze FC, Nyandwi Saddam ni umwe mu bakinnyi umwaka wa 2021 usize batakiri ingaragu, ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo bazasezeranye mu idini ya Islam (abayisilamu bakunda kubyita kufunga ndoa) i Nyamirambo kwa Kadafi.

Ni umuhango wabanjirijwe no gusezerana imbere y’amategeko ku wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021 mu murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

Muvandimwe JMV – Rayon Sports

Umuryango waragutse hagati ya Myugariro wa Rayon Sports, Muvandimwe JMV na Umwari Rurangwa Irene [Soleil] basezeranye kubana akaramata tariki ya 22 Kamena 2021.

Nyuma y’imyaka 8 bakundana, ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 muri The Manor Hotel mu Mujyi wa Kigali, Muvandimwe yasabye Soleil ubu wamaze kwibaruka imfura ye ko bazabana akaramata undi nawe arabyemera.

Jacques Tuyisenge – APR FC

Kapiteni wungirije w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, akaba kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge tariki ya 21 Kanama 2021 nibwo yasezeranye imbere y’Imana kubana akaramata na Musiime Recheal Jordin bari basanzwe babana, basezeraniye muri EPR Gisenyi.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 ubera mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Ndera.

Tariki ya 18 Gashyantare 2021, Jacques Tuyisenge na Jordin bari basezeranye imbere y’amategeko, ndetse ubukwe bwabo buba bwarabaye muri Gashyantare uyu mwaka ariko kubera icyorezo cya Coronavirus leta yahise ihagarika ubukwe ntibwaba.

Byiringiro Lague – APR FC

Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague tariki ya 7 Ukuboza 2021 yakoze ubukwe na Uwase Kelia bari bamaze imyaka igera muri 4 bakundana, ni ubukwe bwitabiriwe n’umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano akaba na perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe wemeye kububakira.

Ni nyuma y’uko tariki ya 28 Nzeri 2021, Byiringiro Lague yafashe umwanzuro yambika Kelia impeta ya fiançailles, amusaba ko yazamubera umugore.

Undi yarabyemeye ndetse mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021 basezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Bizimana Djihad – KMSK Deinze

Bizimana Djihad ni umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya KMSK Deinze, na we uyu mwaka usize afashe icyemezo cyo kwibanira na Dalda Simbi bari bamaranye imyaka 3 bakundana, basezeranye mu idini ya Islam(kufunga Ndoa) tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu mujyi wa Anvers mu Bubiligi aho bose baba, ni nyuma y’uko muri Werurwe yari yamwambitse impeta ya fiancailles.

Djihad Bizimana na Dalda Simbi bateganyaga gukorera ubundi bukwe mu Rwanda tariki ya 27 na 29 Ukuboza 2021 ariko barabuhagaritse kubera icyorezo cya Coronavirus.

Uretse aba bakinnyi kandi biteganyijwe ko umukinnyi wa Volleyball Nzayisenga Charlotte na we azakora ubukwe na Cyriaque Ndagijimana tariki ya 27 Ukuboza 2021.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top