Imyidagaduro

TMC yavuze ukuri ku isenyuka rya Dream Boys(VIDEO)

TMC yavuze ukuri ku isenyuka rya Dream Boys(VIDEO)

Umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Dream Boys, TMC avuga ko abavuga ko iri tsinda haba harimo ikibazo ndetse ko ryaba riri mu marembera atari byo kuko nta kibazo na kimwe kiri hagati yabo ahubwo ko bafite imishinga myinshi.

Itsinda rya Dream Boys rigizwe na TMC ndetse na Platini, ryashinzwe muri 2009 ubu rikaba rimaze imyaka 11.

Muri iyi minsi ni bwo havutse inkuru y’uko iri tsinda ryaba riri mu marembera, bikavugwa ko TMC yaba agiye kujya kwiga hanze y’u Rwanda, ni mu gihe Platini na we arimo gukorana indirimbo nyinshi n’abandi bahanzi batandukanye barimo Safi Madiba, Ngabo ndetse ubu ari no muri Tanzania aho yagiye gukorana indirimbo na Rayvanny.

TMC mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko nta kibzo na kimwe kiri muri Dream Boys.

Yagize ati“Muri Dream Boys imbere nta kibazo gihari, wenda bitewe n’ibikorwa birimo kugaragara biri gutuma bamwe batekereza ko harimo ikibazo ariko twebwe ubwacu nka Dream Boys nta kibazo gihari.”

“mugenzi wanjye ashobora kugira ikintu akora adakeneye ko nanjye nkigaragaramo cyane, nk’uko nanjye muri 2015 nakoze indimbo yitwa ku Ngoma nta muntu wigeze ambaza impamvu Platini atarimo. Rwose ikintu yakora kitica gahunda ya Dream Boys nta kibazo kirimo cyane ko iyo bibaye byiza n’ubundi nanjye bingarukaho.”

TMC akomeza avuga ko wenda icyakuriye ibi bihuha ari ukuba arimo gukorana indirimbo n’abantu benshi kandi mu gihe gito, gusa ngo ibyo nta kibazo kirimo kuko n’ubundi ibyo akora na Dream Boys izabigiriramo inyungu.

Ngo kuba Dream Boys yasenyuka biragoranye cyane kuko iri tsinda ryamaze kwaguka rirenze kuba ari we na Platini, ikindi ngo no mu gice cy’umuziki yamaze abantu impungenge z’uko bakiri kumwe ndetse ko nta gahunda yo gutandukana ihari baraycari kumwe.

Dream Boys ngo ntishobora gusenyuka

Reba hano ikiganiro na TMC

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • EMMY KABOSS
    Ku wa 23-06-2020

    DREAM BOYS NDAYIKUNDA IZAGUMANE NDI NYAGATARE TABAGWE SHONGA

  • Twagirayesu Eyiti
    Ku wa 17-01-2020

    Andika Igitekerezo Hano Turabashimira KUmakuru Muduh

IZASOMWE CYANE

To Top