Uburanga bw’abakinnyi b’abanyarwandakazi 8 bakurura abagabo kurusha abandi (AMAFOTO)
Nyakwigendera Jay Polly abinyujije mu ndirimbo ye ‘Seribateri’ yagize ati “abahungu turaziranye, ni inde waca ku cyuki adakebutse”, ni ko igitsina gabo cyaremwe ndetse bikaba bigaragaza imbaraga igitsina gore cyifitemo zo kurangaza no gukurura abagabo batabakozeho bitewe n’imiterere ndetse n’ubwiza bagaragaza inyuma.
Muri iyi inkuru tugiye kubagezeho abanyarwandakazi 8 bakina imikino itandukanye bafite ubwiza bukurura abagabo cyangwa se bakunzwe kurusha abandi ariko babikesha ubwiza bugaragara inyuma bifitemo cyane ko nta wareba mu mutima w’undi.
Benshi bababona mu kibuga bambaye imyambaro y’amakipe yabo (impuzankano) ntibababone neza, ariko nabo iyo basoje akazi bari mu bikorwa bitandukanye n’akazi kabo, bambaye barimbye ndetse banirunze, ubwiza bwabo buriyongera, ku buryo hari n’abo ushobora kubona ukabayoberwa.
Iyi nkuru ISIMBI yayiteguye yifashishije bamwe mu bantu bakurikiranira hafi siporo y’u Rwanda ndetse na bamwe mu banyamakuru b’imikino bayibamo umunsi ku munsi.
Bimenyerewe ko ubusanzwe umupira w’amaguru ari nawo ukunzwe cyane mu Rwanda uba wiganje ahantu henshi n’iyo bigeze mu gikorwa nk’iki, ariko kuri iyi nshuro siko bimeze kuko higanjemo abo mu yindi mikino, ruhago ikaba nta n’umwe ifite.
Imikino nka Basketball na Volleyball niyo yaganje ifitemo abakinnyi benshi, ni mu gihe nk’uko twabivuze hari imikino idafitemo n’umwe.
1. Rutagengwa Nadine Kendra – The Hoops
Rutagengwa Nadine ni umukinnyi w’ikipe ya Basketball ya The Hoops, ni umwe mu bakunzwe bitewe n’ubuhanga bwe mu kibuga ariko na none isura ye n’imiterere y’umubiri we bikurura benshi.
2. Munezero Valentine – APR WVC
Munezero Valentine ni umunyarwandakazi ukinira ikipe ya APR y’abagore ndetse n’ikipe y’igihugu ya Volleyball, ni umwe mu bakobwa b’abakinnyi bafite ubwiza bukurura abagabo batari bake.
3. Albertine Uwiringiyimana – APR WVC
Albertine Uwiringiyimana akinira ikipe ya APR y’abagore mu mukino wa Volleyball, akaba yari na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 20 baheruka mu Buholandi mu gikombe cy’Isi.
4. Kantore Sandra – REG WBBC
Kantore Sandra uzwi nka Do Me, ni umwe mu bakinnyi b’igitsina gore bakunzwe cyane mu Rwanda, akinira ikipe ya REG y’abagore y’umukino wa Bastekball, ni umunyarwandakazi ariko wakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi.
Ubuhanga bwe mu kibuga ndetse n’uburanga bwe byatumye yigarurira imitima y’abatari bake. Mbere yo kujya muri REG WBBC yakiniraga APR WBC aho yanabaye umukinnyi wahize abandi muri shampiyona (MVP).
5. Cathia Uwamahoro – Cricket
Uwamahoro Cathia ni umunyarwandakazi ukina umukino wa Cricket, muri 2017 yanditswe mu gitabo cy’abanyabigwi ku Isi (Guinness World Book of Records) nyuma yo kumara amasaha 26 akina uyu mukino atarahuka. Ni umwe mu bakinnyi bafite ubwiza burangaza benshi.
6. Mutoni Bertille – UVC
Ni umunyarwandakazi ariko akaba akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, akinira ikipe ya UVC WVC hano mu Rwanda, ni umwe mu bakobwa bakunzwe bitewe n’imiterere ye.
7. Muhoza Emerence – The Hoops
Muhoza Emerence ni umukinnyi wa Basketball w’ikipe ya The Hoops, ubwiza bwe ni kimwe mu bimwongerera igikundiro muri uyu mukino akina.
8. Dusabe Flavia – APR WVC
Ni umukinnyi w’umunyarwandakazi ukinira ikipe y’igihugu ya Volleyball ndetse na APR y’abagore ya Volleyball, na we ari kuri uru rutonde rw’abakinnyi bakurura abagabo.
Ibitekerezo
John
Ku wa 16-01-2022Uwitwa Akumiro rwose uransekeje.
Uti babakurura babajyana he?
Wa mugani babakurura babajyana he?
Ariko abagabo bo mu Rwanda abenshi ko bakunda abakobwa bafite itako ra.
Ndavuga abafite umubiri utubutse hasi.
Dodros
Ku wa 14-01-2022Ndabona abenshi Ari abakinnyi BA APR, gusa wibagiwe uwitwa UMUTONI Gisele wambara 8 ,yanyuze muri the hoops, APR ubu Ari muri REG
Dodros
Ku wa 14-01-2022Ndabona abenshi Ari abakinnyi BA APR, gusa wibagiwe uwitwa UMUTONI Gisele wambara 8 ,yanyuze muri the hoops, APR ubu Ari muri REG
Dodros
Ku wa 14-01-2022Ndabona abenshi Ari abakinnyi BA APR, gusa wibagiwe uwitwa UMUTONI Gisele wambara 8 ,yanyuze muri the hoops, APR ubu Ari muri REG
Novence bikorumuremyi
Ku wa 14-01-2022Murabo nkeneyemwo umwe Gusa
Akumiro
Ku wa 13-01-2022Ese babakurura babajyana he?