Imyidagaduro

Uburanga bw’abakinnyi b’abanyarwandakazi 8 bakurura abagabo kurusha abandi (AMAFOTO)

Uburanga bw’abakinnyi b’abanyarwandakazi 8 bakurura abagabo kurusha abandi (AMAFOTO)

Nyakwigendera Jay Polly abinyujije mu ndirimbo ye ‘Seribateri’ yagize ati “abahungu turaziranye, ni inde waca ku cyuki adakebutse”, ni ko igitsina gabo cyaremwe ndetse bikaba bigaragaza imbaraga igitsina gore cyifitemo zo kurangaza no gukurura abagabo batabakozeho bitewe n’imiterere ndetse n’ubwiza bagaragaza inyuma.

Muri iyi inkuru tugiye kubagezeho abanyarwandakazi 8 bakina imikino itandukanye bafite ubwiza bukurura abagabo cyangwa se bakunzwe kurusha abandi ariko babikesha ubwiza bugaragara inyuma bifitemo cyane ko nta wareba mu mutima w’undi.

Benshi bababona mu kibuga bambaye imyambaro y’amakipe yabo (impuzankano) ntibababone neza, ariko nabo iyo basoje akazi bari mu bikorwa bitandukanye n’akazi kabo, bambaye barimbye ndetse banirunze, ubwiza bwabo buriyongera, ku buryo hari n’abo ushobora kubona ukabayoberwa.

Iyi nkuru ISIMBI yayiteguye yifashishije bamwe mu bantu bakurikiranira hafi siporo y’u Rwanda ndetse na bamwe mu banyamakuru b’imikino bayibamo umunsi ku munsi.

Bimenyerewe ko ubusanzwe umupira w’amaguru ari nawo ukunzwe cyane mu Rwanda uba wiganje ahantu henshi n’iyo bigeze mu gikorwa nk’iki, ariko kuri iyi nshuro siko bimeze kuko higanjemo abo mu yindi mikino, ruhago ikaba nta n’umwe ifite.

Imikino nka Basketball na Volleyball niyo yaganje ifitemo abakinnyi benshi, ni mu gihe nk’uko twabivuze hari imikino idafitemo n’umwe.

1. Rutagengwa Nadine Kendra – The Hoops

Rutagengwa Nadine ni umukinnyi w’ikipe ya Basketball ya The Hoops, ni umwe mu bakunzwe bitewe n’ubuhanga bwe mu kibuga ariko na none isura ye n’imiterere y’umubiri we bikurura benshi.

Rutagengwa Nadine Kendra, imiterere ye irivugira
Mu myambaro bakinana ntituma biyerekana neza
Ariko burya no mu myenda ya siporo aba aberewe

2. Munezero Valentine – APR WVC

Munezero Valentine ni umunyarwandakazi ukinira ikipe ya APR y’abagore ndetse n’ikipe y’igihugu ya Volleyball, ni umwe mu bakobwa b’abakinnyi bafite ubwiza bukurura abagabo batari bake.

Munezero Valentine ni umukinnyi wa Volleyball
Iyo atari mu kibuga araryoshya nk'izindi nkumi zose
Imiterere ye ntacyo wagaya

3. Albertine Uwiringiyimana – APR WVC

Albertine Uwiringiyimana akinira ikipe ya APR y’abagore mu mukino wa Volleyball, akaba yari na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 20 baheruka mu Buholandi mu gikombe cy’Isi.

Albertine Uwiringiyimana, nushaka umwite Alba
Akinira APR WVC aho yambara 6
Ubwiza bwe burangaza benshi

4. Kantore Sandra – REG WBBC

Kantore Sandra uzwi nka Do Me, ni umwe mu bakinnyi b’igitsina gore bakunzwe cyane mu Rwanda, akinira ikipe ya REG y’abagore y’umukino wa Bastekball, ni umunyarwandakazi ariko wakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Ubuhanga bwe mu kibuga ndetse n’uburanga bwe byatumye yigarurira imitima y’abatari bake. Mbere yo kujya muri REG WBBC yakiniraga APR WBC aho yanabaye umukinnyi wahize abandi muri shampiyona (MVP).

Do Me ni umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane
Burya ngo no kumurika imideli yagerageza
Ubwiza bwe hari benshi bukurura

5. Cathia Uwamahoro – Cricket

Uwamahoro Cathia ni umunyarwandakazi ukina umukino wa Cricket, muri 2017 yanditswe mu gitabo cy’abanyabigwi ku Isi (Guinness World Book of Records) nyuma yo kumara amasaha 26 akina uyu mukino atarahuka. Ni umwe mu bakinnyi bafite ubwiza burangaza benshi.

Cathia Uwamahoro ukina Cricket
2017 yanditswe mu gitabo cya Guinness de Records

6. Mutoni Bertille – UVC

Ni umunyarwandakazi ariko akaba akinira ikipe y’igihugu y’u Burundi, akinira ikipe ya UVC WVC hano mu Rwanda, ni umwe mu bakobwa bakunzwe bitewe n’imiterere ye.

Mutoni Bertille wa UVC WVC
Iyo yisize ibirungo ntiwamenya ko ari we uba uri mu kibuga

7. Muhoza Emerence – The Hoops

Muhoza Emerence ni umukinnyi wa Basketball w’ikipe ya The Hoops, ubwiza bwe ni kimwe mu bimwongerera igikundiro muri uyu mukino akina.

Muhoza Emerence ukinira The Hoops
Isura ye imwongerera igikundiro mu mukino wa Basketball akina

8. Dusabe Flavia – APR WVC

Ni umukinnyi w’umunyarwandakazi ukinira ikipe y’igihugu ya Volleyball ndetse na APR y’abagore ya Volleyball, na we ari kuri uru rutonde rw’abakinnyi bakurura abagabo.

Flavia usanzwe ukinira APR WVC
Arambara akaberwa
Ni umwe mu bakinnyi bafite abafana benshi abikensha ubuhanga n'ubwiza bwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • John
    Ku wa 16-01-2022

    Uwitwa Akumiro rwose uransekeje.
    Uti babakurura babajyana he?
    Wa mugani babakurura babajyana he?

    Ariko abagabo bo mu Rwanda abenshi ko bakunda abakobwa bafite itako ra.
    Ndavuga abafite umubiri utubutse hasi.

  • Dodros
    Ku wa 14-01-2022

    Ndabona abenshi Ari abakinnyi BA APR, gusa wibagiwe uwitwa UMUTONI Gisele wambara 8 ,yanyuze muri the hoops, APR ubu Ari muri REG

  • Dodros
    Ku wa 14-01-2022

    Ndabona abenshi Ari abakinnyi BA APR, gusa wibagiwe uwitwa UMUTONI Gisele wambara 8 ,yanyuze muri the hoops, APR ubu Ari muri REG

  • Dodros
    Ku wa 14-01-2022

    Ndabona abenshi Ari abakinnyi BA APR, gusa wibagiwe uwitwa UMUTONI Gisele wambara 8 ,yanyuze muri the hoops, APR ubu Ari muri REG

  • Novence bikorumuremyi
    Ku wa 14-01-2022

    Murabo nkeneyemwo umwe Gusa

  • Akumiro
    Ku wa 13-01-2022

    Ese babakurura babajyana he?

IZASOMWE CYANE

To Top