Imyidagaduro

Umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo Mico The Best yavuze indirimbo 3 yanditse neza, icyamushimishije n’icyamubabaje mu buzima

Umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo Mico The Best yavuze indirimbo 3 yanditse neza, icyamushimishije n’icyamubabaje mu buzima

Umuhanzi Mico The Best avuga ko indirimbo yandika ziba ari nziza hafi ya zose, gusa kuri ubu indirimbo Saa Moya ya Bruce Melodie, Igare n’Umunamba ze ari zo yavuga ko zanditse neza muri iyi minsi.

Mico The Best ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’umuhanga ndetse akaba ari umwe mu bantu bandikira indirimbo abahanzi benshi b’abanyarwanda.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko mu ndirimbo yanditse akumva ni nziza yaba iye cyangwa iyo yandikiye abandi, kugeza ubu indirimbo 3 nizo ziyoboye izindi.

Ati“Ni indirimbo nyinshi, iyo nandikiye abandi navuga Saa Moya(Bruce Melodie), hakaza Igare(ni iye), hakaza Sound ya Safi Madiba, harimo n’iza kera nk’Umutaka ni indirimbo y’ibihe byose. Buriya indirimbo nyinshi ngenda nzigiramo uruhare kuko muri iyi minsi ni nacyo kintu ndimo gukora cyane(…) ni indirimbo nyinshi ngenda nandika ariko Saa Moya , Igare n’Umunamba nizo navuga ko zanditse neza kugeza ubu.”

Muri muzika ye ikintu cyamubabaje ni uko abantu batinze kumumenya ariko na none yishimira ko baje kumwakira nyuma yo kumenya icyo ashoboye.

Ati“Ikintu cyambabaje ni uko abantu batinze kumenya ariko ikintu cyamnshimishije ni uko banyakiriye. Buriya abahanzi benshi barakora ariko abo bakorera(public) ntibabakire ariko njye batinze kumenya, kumenya ngo Mico ni inde, afite ubuhe bushobozi muri muzika, buriya uretse no muri izi ndirimbo zigezweho na kera nagiraga uruhare mu ndirimbo nyinshi ariko umuhanzi ntabe yavuga ko wayimwandikiye.”

Hanze y’umuziki avuga ko ikintu cyamubabaje cyane ari urupfu rwa se witabye Imana muri 2013 azize indwara y’umutima, ariko na none nk’umunyarwanda wese yababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati“ikintu cya mbere cyambabaje ni urupfu rwa muzehe wanjye. Ariko nk’umuntu mukuru ikintu gikomeye cyambabaje buriya ni Jenoside n’ingaruka yagize ku bana b’u Rwanda, nicyo kintu kibabaje gikwiye no kubabaza buri munyarwanda, u Rwanda rwagize amateka mabi akomeje no gukurikirana abana b’u Rwanda kuko impfubyi ziracyahari, abapfakazi ni uko(…) Ariko ku giti cyanjye icyambabaje ni urupfu rwa papa, yitabye Imana 2013.”

Ikintu cyamushimishije mu buzima bwe, ni urwego amaze gutera yaba mu buzima busanzwe ndetse no mu muziki we nk’akazi ka buri munsi kamutunze.

Mico The Best ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi cyane cyane nko mu ndirimbo Igare ndetse n’umunamba irimo kubica mu bakunzi b’umuziki.

Mico The Best ngo muri iyi minsi akazi afite kenshi ni ako kwandika indirimbo
Urupfu rwa se ni kimwe mu bintu byamubabaje
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top