Imyidagaduro

Umunyamakuru Miss Bagwire Keza Joannah yakoze ubukwe

Umunyamakuru Miss Bagwire Keza Joannah yakoze ubukwe

Miss Bagwire Keza Joannah wabaye Nyampinga w’Umuco muri Miss Rwanda 2015(Miss Hertage) yakoze ubukwe na Murinzi Michael ahabaye umuhango wo gusaba no gukwa.

Ubukwe bwabo bukaba bwabaye uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 7 Ugushyingo 2021, bukaba bwabereye ku Gisozi muri Romantic Garden.

Ni ubukwe bwitabiriwe na bamwe mu byamamare mu Rwanda barimo abanyamakuru bakorana kuri Kiss FM, igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 Miss Uwase Raissa Vanessa n’abandi.

Muri ubu bukwe kandi Intore Masamba akaba yaririmbyemo, ni we waririmbye indirimbo isohora umugeni.

Indi mihango yo gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana bizaba mu mins iri imbere.

Uyu muhango wo gusaba no gukwa wabaye nyuma y’uko mu mpera za Nzeri 2021, Murinzi Michael yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi akabyemera.

Tariki ya 30 Ukwakira, Bagwire Keza Joannah yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ mu rurimi rw’amahanga, byitabiriwe na bamwe mu byamamare mu birimo Kate Bashabe na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.

Bagwire Uretse ikamba rya Miss Heritage yegukanye muri Miss Rwanda 2015, uyu mukobwa mu Gushyingo 2015 yabaye igisonga cya kane cya Miss Heritage Global 2014 mu irushanwa ry’ubwiza ryabereye muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Jonesburg.

Asanzwe ari umunyamakuru kuri Kiss FM kuva 2019 aho akora mu kiganiro ‘Girls Talk’ kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

Masamba Intore yaririmbye muri ubu bukwe
Joannah yakoze ubukwe na Murinzi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Hamza
    Ku wa 8-11-2021

    Amafoto ko Atari meza noneho ra. Gusa Imana izabubakire kandi ibabere umujyanama mwiza muri byose... All the best

IZASOMWE CYANE

To Top