Imyidagaduro

Umunyamakuru Nkusi Arthur yasezeye kuri Kiss FM

Umunyamakuru Nkusi Arthur yasezeye kuri Kiss FM

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Nkusi Arthur yasezeye kuri Kiss FM yandikiyeho izina mu itangazamakuru.

Uyu mugabo wakoraga mu kiganiro cya mu gitondo ari kumwe na Sandrine Isheja cyitwa "Kiss Breakfast", yavuze ko umunsi w’ejo ari wo wa nyuma.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko imyaka 10 yari amaze mu itangazamakuru ihagije kugira ngo abe yafata akaruhuko.

Ati "sinigeze ntekereza ko uyu munsi nabasingiza aya makuru. Ejo tariki ya 24 Ukuboza uzaba ari wo munsi wa nyuma numvikana kuri Kiss FM. Ngiye gufata ikiruhuko cyo gukora kuri Radio. Imyaka 10 itambutse yari agatangaza."

Uyu mugabo uheruka gukora ubukwe n’igisonga cya 3 cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Muthoni Fiona, yanakoreye Royal TV.

Muri 2004 yagiye mu iserukiramuco rya Mashiriki ryabereye mu Bwongereza aho yari umukinnyi w’ikinamico, yitabiriye Big Brother Africa 2014, uretse ibi kandi ni umukinnyi wa filime aho yakinnye nk’iyitwa "Shooting Dogs" na "Shake Hands with the Devil".

Arthur Nkusi yasezeye kuri Kiss FM
Avuga ko yafashe ikiruhuko kuri radio
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ikimpaye aline
    Ku wa 22-12-2022

    Andika Igitekerezo Hano Nukuri birantunguye nkusi guhumura ubunyamakuru!!!!....

  • Ishimwe claude
    Ku wa 24-12-2021

    Arthur uzagire ibiruhuko byizaa musaza twakemeraga sana kuri kiss Fm

    Happy new year to you brother

  • Ishimwe claude
    Ku wa 24-12-2021

    Arthur uzagire ibiruhuko byizaa musaza twakemeraga sana kuri kiss Fm

    Happy new year to you brother

IZASOMWE CYANE

To Top