Imyidagaduro

Video: Ikiganiro na Collette Mukandemezo umaze imyaka 23 kuri Radio Rwanda

Video: Ikiganiro na Collette Mukandemezo umaze imyaka 23 kuri Radio Rwanda

Izina Collette Ngarambe Mukandemezo ryumvikanye kenshi kuri Radio Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye atanga ubufasha birangira ahawe akazi gahoraho.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Mukandemezo yemeza ko umwuga w’itangazamakuru yawiyumvisemo akiri umwangavu.

Mu 1982, ari mu bafashe amabonekerwa ya Kibeho mu buryo bwo kubika amateka, ibi yabikoze asa n’uwikinira ariko biramukurikirana biza kurangira avuyemo umunyamakuru.

Yagize ati “Mfite imyaka 11 nafashe Radio Cassette, nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza njya i Kibeho gufata ibyahabere kugira ngo ayo mabonekerwa tuyabike. Nabikoze ntazi ko ari itangazamakuru ndi gukora.”

Mukandemezo wari warize ibijyanye Ubukungu n’Ibaruramari mu mashuri yisumbuye, ayasoje yagiye gukora mu isomer rya Kaminuza y’u Rwanda i Butare.

Yagize ati “Ngiye gukora akazi nakoze mu isomero rya Kaminuza ryari i Ngoma i Butare. Naragakoze karangizwa na Jenoside. Ngarutse i Kigali mbana na muramukazi wanjye musaba ko yanyigisha kudoda ngo mbone icyo nareresha abana. We yarabyanze ansaba ko njye kwiga, ubundi angira inama yo kujya gusaba akazi ko muri Minisiteri y’Itangazamakuru, ariko hagati aho nkaba nari nakoze ikizamini cyo kujya muri Kaminuza ndanagitsinda.”

Nyuma yakoze ikizamini cyo kujya kwiga muri Kaminuza ashaka gukomereza mu buganga ndetse aragitsinda, bidatinze anatsindira akazi muri Minisiteri y’Itangazamakuru.

Guhitamo byaramugoye. Ati “Umunsi bampaye ibaruwa yo gutangira akazi nibwo bambwiye ko natsinze […] Muramukazi wanjye yansabye ko nasubika amasomo ya Kaminuza nkajya gukora akazi muri Minisiteri.”

Yinjiye muri Minisiteri asimbuye Vigitoriya Nganyira na we wubatse izina mu buryo bukomeye kuri Radio Rwanda. Icyo gihe Nganyira yahise aba umukozi uhoraho muri Radio gusa ngo hari ikiganiro bakoranye by’igihe gito.

Mukandemezo na we yaje kwinjira mu itangazamakuru; azirikana cyane itariki yabitangiriyeho ya 21 Gashyantare 1996, ngo ifite igisobanuro gikomeye kuko ari yo yavukiyeho mu 1969, avukira muri Komine ya Rubungo ubu ni i Ndera muri Gasabo.

Ati “Ninjiye muri Minisiteri y’Itangazamakuru nsimbuye Vigitoriya Nganyira, twanakoranye ikiganiro yakoraga cyitwaga ‘Nyamuha iribona’. Nakoze icyo kiganiro nkajya mbifatanya no gukina mu Ndamutsa.”

Yaje guhagarika ibyo gukina ikinamico biturutse ku nkuru y’ubugome bamuhaye gukina yumva umutima umuhatira kubivamo ashyira umutima cyane ku itangazamakuru ari naryo akora kugeza uyu munsi.

Mu buzima bwe yahuye n’ibibazo bikomeye cyane, igikomeye cyane ni abavandimwe be yabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakamusigira imfubyi yagombaga kwitaho.

Mukandemezo wari wararushinganye na Ngarambe, babanye imyaka 15 ariko 13 yose yayimaze arwaje umugabo we waje kwitaba Imana mu 2014.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • IRADUKUNDA
    Ku wa 27-09-2019

    Andika Igitekerezo Hano MENYE IBYA KORETE MUKANDEMEZO

IZASOMWE CYANE

To Top