Ubukerarugendo

Inkura 5 zitegerejwe mu Rwanda muri iki cyumweru

Inkura 5 zitegerejwe mu Rwanda muri iki cyumweru

Inyamaswa 5 zo mu bwoko bw’inkura z’umukara zitegerejwe mu Rwanda aho zizaba zivuye ku mugabane b’Uburayi muri Repebulika ya Tchèque nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ‘RDB’ kibitangaza.

Binyuze kuri Twitter, RDB ivuga ko urugendo ruzatingira ku Cyumweru, ubwo izi nkura zizaba zigeze mu Rwanda zizahita zijyanwa muri pariki Nasiyonali y’Akagera iherereye Iburasirazuba bw’u Rwanda.

Ibi bibaye kubera imikoranire myiza hagati ya Leta y’u Rwanda n’ishyirahamwe rishinzwe iby’inyamanswa ku mugabane w’Uburayi ndetse n’umuryango nyafurika ushinzwe gucunga amapariki.

Izi nkura uko ari 5, 3 zavukiye muri Repebulika ya Tchèque, imwe mu Bwongereza indi Denmark, biteganyijwe ko zizakora urugendo rw’ibirometero 6000 mu kirere aho zizahagurukira muri Repebulika ya Tchèque zahurijwe guhera 2018, bizatwara amasaha 30 mu ndege ziherekejwe n’inzobere mu by’inyamanswa.

Harimo ingore 3 n’ingabo 2, byitezwe ko kuzizana mu Rwanda nk’ahantu hari umutekano bizazifasha kororoka neza.

Muri Afurika hagaragara umubare muto w’inkura z’umukara bitewe na ba rushimusi, no muri pariki y’Akagera zagaruwemo muri 2017 nyuma y’uko zari zashizemo kubera ba rushimusi.

RDB yavuze ko urugendo ruzatangira ku Cyumweru

Inkura z’umukara zimaze kuba nke

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top