Imyidagaduro

Iradukunda yabonanye na Nyampinga w’Isi mu gace k’ibirunga i Haikou (Amafoto)

Iradukunda yabonanye na Nyampinga w’Isi mu gace k’ibirunga i Haikou (Amafoto)

Iradukunda Liliane agiye kumara ukwezi mu Bushinwa aho yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’Isi, ku Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo we na bagenzi be basuye agace k’ibirunga muri Haikou.

Abakobwa bagiye gusura igice cy’ibirunga ku Kirwa cya Hainan baganyijwe mu matsinda kugira ngo buri wese abashe kuvayo amenye amateka y’aha hantu hasurwa cyane mu Bushinwa.

Iradukunda waserukiye u Rwanda ari mu bakobwa bashyizwe mu itsinda rimwe na Manushi Chhillar, Umuhindekazi ufite ikamba rya Miss World 2017.

Uyu mukobwa yavuze ko gusura Haikou Volcanic Cluster National Geopark “byari umunsi udasanzwe, twasuye ibice bitandukanye bya Haikou[Umurwa Mukuru wa Hainan], byari umunezero…”

Itsinda rya Iradukunda Liliane na Nyampinga w’Isi, Manushi Chhillar ryahuye n’imvura gusa abakobwa ntibayitinye. Mu muhango gakondo wo kubakira, Miss Iradukunda na bagenzi be bakorewe ibirori imvura ibari ku mugongo.

Iradukunda Liliane yabonanye na Miss World 2017 Manushi Chhillar

Aba bakobwa bamaze kwakirwa mu buryo bwa gakondo aho bagenda basimbuka imigano bigaherekezwa n’indirimbo zo mu Bushinwa, Iradukunda yabonanye na Miss World Manushi Chhillar banafata ifoto y’urwibutso.

Agace abakobwa basuye, kari mu bilometero 15 uvuye mu Burengerazuba bwa Haikou, kagizwe n’ibirunga birenga 40 byiganjemo ibitakiruka. Ni agace kagizwe n’ubutaka bw’ibirunga ari nacyo gituma hagira amashyamba n’ibimera bitoshye cyane, hari n’ubuvumo busurwa cyane.

Itsinda ryajyanye na Nyampinga w'Isi 2017
Iradukunda Liliane na bagenzi be
Manushi Chhillar usanzwe afite ikamba rya Nyampinga w'Isi
Iradukunda[uwa gatatu ibumoso] na bagenzi be ubwo basuraga parike y'ibirunga ya Haikou
Agasongero ka kimwe mu birunga abakobwa basuye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top