Irebe Natacha wiga muri Cyprus yatowe mu bazavamo Nyampinga wa Afurika
Irebe Natacha Ursule yemejwe ko azahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika rizabera muri Nigeria mu Ukuboza 2018.
Irebe afite ibiro 65 akareshya na metero 1.72. Uyu mukobwa yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi; yarangirije mu ishuri rya Riviera High School akaba afite ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2018.
Uyu mukobwa amaze igihe agiye kuba muri Repubulika ya Cyprus aho yagiye gukomereza amashuri muri Kaminuza.
Yatowe mu bakobwa 21 bazavamo Nyampinga wa Afurika mu gihe umwaka washize u Rwanda rwaserukiwe na Muthoni Fiona wabaye igisonga cya Mbere mu gihe ikamba ryahawe uwitwa Gaseangwe Balopi wo muri Botswana.
Abategura irushanwa rya Nyampinga wa Afurika bavuze ko “aba bakobwa batoranyijwe muri benshi kandi bashoboye banditse basaba.” Akanama gashinzwe gutoranya ababikwiye kemeje 21 bujuje ibisabwa ko bazahatanira Miss Africa mu birori bizabera muri Calabar muri Leta ya Cross River ku wa 27 Ukuboza 2018.
Umukobwa uzahiga abandi, azahabwa ikamba rya Miss Africa , imodoka nshya n’amadolari 50,000.
Abakobwa batoranyijwe uyu mwaka ni:
1.Algeria: Sarri Yamina
2.Botswana: Patience Phuthego
3.Burundi : Ornella Gahimbare
4.Cameroon: Marite Atah Efamba
5.Gabon: Eden Akoumou
6.Gambia: Jariatou Touray
7.Ghana: Dela Yawo Seade
8.Kenya: Annabel Monthe
9. Morocco: Hallabi Hala
10.Namibia:Ndapewa Matheus
11.Nigeria: Nnaemeka Chiamaka Goodness
12.Rwanda: Irebe Natacha Ursule
13.Sierra Leone: Harrietta Alpha
14.Somalia: Sumeya Abdirahman Ali
15.South Africa: Paulette Neo Kaise
16.South Sudan: Agei Ajok-Amoor Madhel Malek
17.Tanzania: Mary Claverys
18.Togo: Charlene Ayi
19.Tunisia: Lobna Ouni
20.Uganda: Rona Vivian Kisakye
21.Zambia:Gladys Kayumba

Ibitekerezo