Iyobokamana

Itorero ry’Abadiventisiti mu Rwanda rytangiye umwaka w’ijana na rimwe w’urundi rugendo

Itorero ry’Abadiventisiti mu Rwanda rytangiye umwaka w’ijana na rimwe w’urundi rugendo

Imyaka ijana (100) irashize itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ritangiye ivugabutumwa mu Rwanda, bakaba batangiye urugendo ruganisha ku gutangiza ikinyejana gishya bakomeza urugendo nk’uko byagiye bigarukwaho kuri iyi sabukuru.

Itariki ya 31 Kanama 2019, nibwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 100 Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ritangiye ivugabutumwa ku butaka bw’u Rwanda. Urugendo rutari rworoshye ariko rwashibutsemo ibyiringiro bidakama haba ku iterambere ry’umwuka ndetse n’iry’umubiri.

Amateka y’itorero ry’Abadiventiste mu Rwanda, yumvikana mo amazina nka Elie Delhove na Henri Monnier. Aba bagabo ni bo bazanye bwa mbere ubutumwa bw’Abadiventiste mu Rwanda, bahanga za Misiyoni ndetse bagira uruhare mu kwagura ivugabutumwa rirenga imipaka.

Ku Isabato tariki ya 31 Kanama 2019, ni umunsi wahurije hamwe abizera b’itorero ry’Abadiventisite basaga ibihumbi buzuye Stade Amahoro ahabereye ibirori banyotewe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100, iri torero ryuguriye amarembo mu Rwanda.

Usibye abizera b’iri torero, uyu muhango kandi witabiriwe n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Dr Ted Wilson, Umuyobozi w’iri torero mu Rwanda, Pasiteri Byiringiro Hesron ndetse na minisitiri mu biro by’umukuru w’igihugu wari umushyitsi mukuru.

Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru mu Itorero ry’Abadiventisiti, Yadusoneye Onesphore, yavuze ko kwizihiza imyaka 100 ari umunsi wo gushimira Imana ku byo yakoze byose.

Yagize ati “Abakirisitu ba mbere babatijwe kwiyegurira Imana bari batandatu gusa, ariko ubu abarenga ibihumbi 100 bamaze kwiyegurira gukorera Imana mu gihugu.”

Yagarutse ku ngendo za Pasiteri Wilson waje kwifatanya n’Abadiventisite muri ibi birori ko zatanze umusanzu ukomeye mu bikorwa by’iterambere birimo n’ibigiye gutangira kubyazwa umusaruro.

Yagize ati “Ku wa Mbere biteganyijwe ko Dr Wilson atangiza ku mugaragaro Ishuri Rikuru ry’Ubuganga riherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo. Uyu ni umushinga watangijwe mu 2015.”

Dr Wilson kandi ku Cyumweru, tariki ya 1 Nzeri 2019, azitabira igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi aho azifatanya n’abandi bayoboke b’Itorero ry’Abadiventisiti mu gikorwa kizabera ku Ishuri ribanza rya Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Mu myaka 100 ishize, iri torero ngo rimaze kugera kuri byinshi harimo ibyo ryakoze mu burezi, mu buzima no mu zindi nzego z’imibereho myiza y’abaturarwanda. Harimo kandi amashuri yisumbuye yubatswe ahabwa ibikoresho, ibitaro bya Mugonero n’ibindi.

Ibikorwa byagutse by’iri torero birimo umuturirwa w’amagorofa arindwi ari nawo cyicaro gikuru cy’itorero wubatswe mu Mujyi wa Kigali na Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi. Kugeza ubu iri torero rifite abakirisitu barenga 962,766 n’insengero 2500.

Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi nibwo Umubiligi Elie Delhove yagejeje ubutumwa bw’Abadiventisiti mu Rwanda. Amateka avuga ko akimara kuba umwizera w’itorero yagize ishyaka ryo kuzabumenyesha abandi by’umwihariko muri Afurika.

Mu 1919 ari mu Bwongereza yaje kumenyana n’umuryango wa Henri Monnier amwemeza ko bafatanya umurimo wo kubwiriza ubutumwa muri Afurika. Aba bombi bahuje umugambi bashaka ibyangombwa bayoboka inzira y’ivugabutumwa baza kugera no mu Rwanda baciye muri Congo aho batangije misiyoni.

Ni umuhango witabiriwe n'abantu benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Jael
    Ku wa 4-09-2019

    Mbega iteraniro ryiza!mu ijuru bizaba ari akarysho.

  • Jael
    Ku wa 4-09-2019

    Mbega iteraniro ryiza!mu ijuru bizaba ari akarysho.

IZASOMWE CYANE

To Top