Jay Polly yasohotse muri Gereza, yakirwa n’umugore we Sharifa
Tuyishime Joshua [Jay Polly] yarangije amezi atanu y’igifungo yari yarakatiwe, agisohoka muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere yakirwa n’umugore we Sharifa ndetse n’umwana babyaranye.
Kuri uyu wa 1 Mutarama 2019, saa tatu n’igice nibwo Jay Polly yasohotse muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere.
Jay Polly yari yarahawe icyo gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo ‘gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje’ umugore we, waciye inkoni izamba akajyana n’itsinda ryamwakiriye agifungurwa.
Sharifa, umugore wa Jay Polly ni umwe mu baraye inkera mu gitaramo gitangiza umwaka wa 2019 muri Kigali Convention Centre, aho yanabonanye na Baad Rama bakanoza gahunda yo kuza kubyukira ku muryango wa Gereza bategereje kwakira umugabo we.
Muri iki gitaramo baganiraga ubona badashaka ko hari uwabarogoya kugeza banogeje umugambi wabo.
Mu biganiro wumva avugana umutuzo mwinshi ndetse hafi ya buri jambo avuga arabanza akaritekereza neza.
Uyu muraperi yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Mutarama 2019. Usibye umugore we, yanakiriwe na Baad Rama wateguye igitaramo cyo kumwakira gitegerejwe ku mugoroba mu kabyiniro kitwa Platnum ahahoze hitwa Beirut i Nyarutarama.
Iki gitaramo byitezwe ko kiza kugaragaramo abahanzi Asinah, Bull Dogg, Safi Madiba, Queen Cha ndetse kikayoborwa na Ally Soudy na Shaddy Boo uri mu bavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Nubwo hari hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko Jay Polly asigaye akundana n’umukobwa witwa Umutoni Aline wari mu bihe byiza na P Fla mu minsi ishize, uyu ntiyagaragaye mu bamwakiriye nubwo kenshi yatangazaga amagambo yumvikanisha ko umubano wabo ukomeye.

Ibitekerezo