Imyidagaduro

Kansiime yatangiye gufuhira umusore yishumbushije

Kansiime yatangiye gufuhira umusore yishumbushije

Umunyarwenya Anne Kansiime umaze kubaka izina muri Uganda na Afurika, amaze iminsi mu bihe byiza n’umusore bameranye neza nyuma yo gutandukana n’umugabo we wa mbere batandukanye mu mwaka ushize.

Uyu mukobwa amaze iminsi mu bihe byiza nyuma yo kwegukana umusore mushya bakunze kwita Skylanta ariko ubundi witwa Abraham Tukahirwa. Yatangiye gukundana n’uyu nyuma yo gutandukana n’umugabo we wa mbere Ojok Gerald.

Chimp Reports yatangaje ko magingo aya Anne Kansiime yatangiye gufuhira bikomeye umukunzi we mushya nyuma yo gutakaza uwa mbere. Abakobwa b’inshuti ze ba hafi ntasiba kubabwira uburyohe amazemo iminsi gusa ngo biragoye kuba wabona yemera ko hari uwo bataziranye yemera ko amwegera.

Ibi by’umwihariko abahishuye ayo makuru babikura mu kabari ke kitwa Kubby’s Bar aho akunze kuba ari, iyo uyu umusore yahasohokeye inshuti za Kansiime zivuga ko adatuma yisanzura ku bahagenda bakabibona nko mufuhira no kutemera gutakaza umukunzi indi nshuro.

Kansiime udasiba kugaragaza amarangamutima y’urukundo afite kuri Skylanta basigaye bakundana unazwiho kuririmba, hari amakuru avuga ko bombi bamaze gufata umwanzuro wo kuba bazabana nubwo bo bataravuga ku giti cyabo igihe gahunda yo gushinga urugo iri.

Uyu munyarwenya ntasiba kugaragaza umukunzi we mushya ku mbuga nkoranyambaga akurikirwaho n’abantu benshi cyane, amafoto yabo bombi akayakurikiza amagambo yo kumurata no kumvikanisha uko muri bihe umutima we ufite ibyishimo bisendereye.

Kansiime agitangira gukundana na Skylanta yanamukuye i Kabale aho yabaga mbere amujyana mu Murwa Mukuru wa Kampala kugira ngo begerane kurushaho. Si ibyo gusa kuko yagiye anamuha imirimo mu bucuruzi bwe butandukanye.

Yabanje kumuha kuyobora hoteli ye yitwa The Kansiime Backpackers iri ku nkombe z’amazi y’Ikiyaga cya Bunyonyi i Kabale nyuma agiye kumujyana mu mujyi amugira umuyobozi mu bundi bucuruzi akorera ahitwa Naalya.

Kansiime ngo ntagisiba kubwira inshuti ze za hafi uburyohe bw'urukundo arimo muri iki gihe

Kansiime ari mu bihe byiza n’uyu musore witwa Skylanta nyuma y’isenyuka ry’urugo rwe na Gerald Ojok bari barashakanye mu 2013. Icyo gihe basezeranye imbere y’amategeko n’imiryango bahita babana nk’umugabo n’umugore uretse ko nta bana bigeze babyarana.

Umwiryane n’ibibazo hagati ya Gerald Ojok n’umugore wa Kansiime byatangiye kuvugwa nyuma y’umwaka umwe barushinze. Itangazamakuru ryatangiye kugaruka ku byo Kansiime [umukiga w’i Kabale] atandukaniyeho na Gerald Ojok [ukomoka mu bwoko bwitwa Acholi], icyo gihe byaravuzwe biratinda bamwe bashimangira ko ‘kurongora umukiga bidahira bose’.

Inkuru nshya yasohowe n’ikinyamakuru Big Eye mu Ukwakira 2017 niyo yashimangiye ko urugo rwa Anne Kansiime na Gerald Ojok rwamaze gusenyuka biturutse ku bwumvikane buke buri hagati y’aba bombi. By’akarusho ngo Gerald Ojok yananiwe kwihanganira kubana n’umugore utabyara undi na we agashinja umugabo uburaya.

Aba bombi basigaye bamarana igihe kirekire, ntibakihishahisha mu rukundo
Kansiime ngo yatangiye gufuhira uyu musore witwa Skylanta yishumbushije
Kansiime yabanje gushakana na Gerald Ojok urugo rwabo rurasenyuka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top