Imyidagaduro

Kayirebwa na Kidum bazahurira mu gitaramo kidasanzwe cyo guherekeza 2018

Kayirebwa na Kidum bazahurira mu gitaramo kidasanzwe cyo guherekeza 2018

Kayirebwa Cécile, umuririmbyi w’inararibonye yatumiwe mu gitaramo gikomeye azahuriramo na Kidum na we uri mu bakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba.

Aba bahanzi bombi bafite amateka yihariye mu muziki, Kidum abirambyemo imyaka ibarirwa muri 30; Kayirebwa we avuga ko yaririmbye ubuzima bwe bwose.

Kidum na Kayirebwa bazatarama mu gitaramo cy’umuhuro w’Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo muri Diaspora ari nako baherekeza umwaka wa 2018.

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku itariki ya 21 Ukuboza 2018.

Ni ku nshuro ya kabiri kigiye kuba, no mu mwaka ushize cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha cyitabirwa ku rwego ruhanitse. Icyo gihe nabwo haririmbye Kayirebwa na Kidum nk’abahanzi bakuru.

Ahmed Pacifique urangaje imbere abateguye iki gitaramo, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko abahanzi bose batumiwe biteguye gutarama ndetse by’umwihariko Kidum we ngo azereka ‘abantu ko impano y’ubuhanzi ayifite mu maraso ndetse ko yifuza gukomeza kuyisigasira ari nako atoza abahanzi bato umuziki w’umwimerere’.

Kayirebwa amaze iminsi agarutse mu Rwanda, yaje kwitabira igitaramo kizahuriza hamwe abo muri Diaspora n'Abanyarwanda baba mu gihugu imbere

Mu bandi bahanzi bazafatanya na Kidum na Kayirebwa, harimo Itorero Inganzo Ngari riri imbere mu matsinda akunzwe cyane akora umuziki gakondo, Seburikoko[umunyarwenya akaba n’umuhanzi w’indirimbo], Sofia Nzayisenga umugore rukumbi ukirigita inanga n’abandi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi icumi[10,000 Frw] mu gihe abantu umunani bazifatanya ku meza imwe bazishyura 150,000 Frw.

Kidum Kibido yiteguye kuza gutaramira abakunzi be mu Rwanda
Ubwo Kidum yaririmbaga muri Konnect Gala y'umwaka ushize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top