Imyidagaduro

Kayirebwa yagarutse ku mutagatifu udasanzwe mu buzima bwe

Kayirebwa yagarutse ku mutagatifu udasanzwe mu buzima bwe

Umuririmbyi Kayirebwa yifatanyije na Kiliziya Gatolika kwizihiza umutagatifu watumye ababyeyi be bamuhitiramo izina Cécile[Sesiliya], uba ari umunsi w’agahebuzo.

Mutagatifu Cecilia|Cecily|Sesiliya, yizihizwa ku itariki ya 22 Ugushyingo uko umwaka utashye. Mu bitaramo byose uyu muhanzi yagiye akora yizihiza ubuzima bwe, yagiye agaruka ku isano afitanye n’amateka y’uyu mugore ufatwa ‘nk’umurinzi w’abaririmbyi’.

Yacishije kuri Facebook ubutumwa bugaruka kuri mutagatifu Cecilia. Yemeje ko itariki ya 22 Ugushyingo ayifata nk’umunsi w’agahebuzo ndetse mu gihe cyashize ngo “byabaga ari ibirori kuri we”.

Uyu muhanzi ukorera umuziki mu Bubiligi aho atuye, yavuze ukuntu yahawe izina Cécile “ritoranyijwe na se agendeye ku buzima bw’uyu mutagatifu ufatwa nk’umurinzi w’abaririmbyi”.

Niyo mpamvu ‘ubuzima bwe bwose Kayirebwa yabuhariye umuziki no gukoresha ijwi mu guhesha ikuzo umuco gakondo w’u Rwanda.’

Ibyihariye kuri mutagatifu Sesiliya

Sesiliya, ni umwe mu batagatifu abakirisitu benshi bakunda cyane kandi wabaye ikuzo rya Kiliziya. Yavukiye i Roma, ababyeyi be akaba ariho bari batuye. Ni we wenyine wari umukirisitu mu rugo iwabo.

Kuva yahabwa batisimu, yari yarasezeranye kuziyegurira Imana ,ntiyigere ashaka umugabo. Nyamara amaze kuba inkumi, iwabo bamuhatiye kurongorwa n’umusore Valeriyani wakomokaga mu muryango ukomeye cyane i Roma.

Uwo musore yari atarabatizwa. Sesiliya abura uko abigenza aremera, ubukwe burataha. Igihe ariko abakwe baririmbaga bizihiza igitaramo, Sesiliya umutima we waririmbiraga Nyagasani ibisingizo. Ni nayo mpamvu bamwita umurinzi w’abririmbyi ba Kiliziya.

Nuko rero abakwe bikubuye asigarana n’umugabo we, aramubwira ati « Umva rero, menya ko ngukunda rwose. Ariko mfite ibanga rikomeye nshaka kukumenyesha ! Undahire ko utazarimena ». Valeriyani aramurahira. Sesiliya ati « Mfita amasezerano nasezeranije Nyagasani kandi ndinzwe n’Umumalayika we. Abonye ko unkunda byo kuntesha ubusugi bwanjye, yandengera maze akagukorera ishyano. Naho rero nabona ko unyubahiye ubusugi, Nyagasani azagutonesha nk’uko yanonesheje ».

Valeriyani bimutera ubwoba, arihangana ariko abwira Sesiliya ati « Kugira ngo nkwemere banza unyereke uwo mumalayika ». Sesiliya ati « Niwemera ukabatizwa, uzabona Malayika murinzi wanjye ».

Hashize iminsi Valeriyani arabatizwa nuko bidatinze Imana ikora igitangaza, Malayika wa Nyagasani amwiyereka afite amakamba abiri, rimwe aryambika Sesiliya, irindi aryambika Valeriyani. Ibyo byishimo Valeriyani ntiyatinze kubigaragariza murumuna we Tibursi yakundaga cyane.

Kuva ubwo Tibursi na we yemera kwigishwa arabatizwa. Ariko kubera ko abategetsi bakuru batotezaga abakristu, abanzi ba Kiliziya ntibatinze kubahemukira; nuko aboo bavandimwe bombi barafatwa baricwa. Sesiliya na we arafatwa, umucamanza amubaza uko yitwa. Undi ati « Abantu banyita Sesiliya ariko rero izina nkunda ni iry’uko ndi Umukristu ».

Nuko bamufungira mu nzu ishyushye cyane, ngo yicwe n’imyotsi n’ubushyuhe. Nyamara Nyagasani amukoreraho igitangaza ntiyagira icyo aba. Nibwo umucamanza arushijeho kurakara, nuko ategeka ko bamuca umutwe. Cyakora babikorana ubwoba bwinshi ntiyapfa ako kanya, apfa hashize iminsi itatu.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Hatangimana Jonas
    Ku wa 1-01-2022

    Mbashimiye Cyane Kubwamakuru Meza Mumpaye Kuri Mutagatifu Sesiliya Kandi Mbifurije Numwaka Mushya Muhire Wa 2022

  • Hatangimana Jonas
    Ku wa 1-01-2022

    Mbashimiye Cyane Kubwamakuru Meza Mumpaye Kuri Mutagatifu Sesiliya Kandi Mbifurije Numwaka Mushya Muhire Wa 2022

IZASOMWE CYANE

To Top