Siporo

Kevin Muhire yasubije Haringingo Francis, agahinda afite

Kevin Muhire yasubije Haringingo Francis, agahinda afite

Muhire Kevin yavuze ko ababajwe n’uko ashobora kutazakina umukino w’ejo Jamus SC ye izahuramo na Rayon Sports yahoze akinira.

Uzaba ari umukino wa 1/2 cya CECAFA Kagame Cup uzabera kuri Kigali Pelé Stadium saa 19h00’ ejo tariki ya 4 Kanama 2026.

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yari yavuze ko bazi ko Muhire Kevin wabaye kapiteni w’iyi kipe hari byinshi azi kandi nubwo yayivuyemo atigeze ajya kure yayo rero bityo ukazaba ari umukino utoroshye.

Muhire Kevin akaba yavuze ko uzaba ari umukino utoroshye ariko abakunzi ba Rayon Sports bakwiye kuzaza ari benshi.

Ati "Bazaze ari benshi gushyigikira ikipe yabo, azaba ari umukino mwiza icyo nababwira ni uko bagomba gukora cyane umukino uzaba ukomeye, ni ahabo ho guhatana natwe tuzahatana ariko ndizera ko intsinzi izaba ku ruhande rwacu."

Yakomeje avuga ko afite imvune bityo ko amahirwe menshi atazigera akina uyu mukino.

Ati "Ntabwo nzakina naravunitse. Ntabwo byizewe 100%, ni 50/50."

Uyu mukinnyi yavuze ko yari akumbuye gukinira imbere y’abafana ba Rayon Sports akabereka urwego amaze kugeraho, gusa ashobora kutazakina.

Ati "Abafana ndabakumbuye, nifuzaga gukina bandeba, bakareba urwego nagezeho, nkahangana n’ikipe nahozemo ariko bikunze ejo nakina ariko bidakunze nabwo naba ndi inyuma ya Jamus SC kandi tugomba gutsinda uko byagenda kose."

Muhire Kevin usanzwe ari na kapiteni wa Jamus SC, aheruka muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2024-25 ari nabwo yatandukanaga na Rayon Sports yerekeza muri Jamus SC.

Muhire Kevin yavuze ko yifuzaga kuzakina na Rayon Sports nubwo bigoye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top