King James yatanze isomo rya muzika mu gitaramo cy’amateka (AMAFOTO)
Mu gitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki, yatanze ibyishimo ku bakunzi be aho yavuye ku rubyiniro batabishaka.
20 Years of King James umunsi wacyo wa mbere wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026, wabonaga King James yariteguye neza ashaka kunezeza abakunzi be.
Amasaha yose yamaze ku rubyiniro nta gutegwa kwabayeho, yaririmbanye n’abakunzi kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka Rocky Kimomo, Bruce Melodie, abagize itsinda rya Mckenzie n’abandi.
Saa 7h45’ ni bwo Lucky Nzeyimana na Muyango Claudine bagombaga kuyobora iki gitaramo nka ’MCs’ bageze ku rubyiniro maze bahamagara umuhanzi King V aba ari we ufungura urubyiniro.
King V ni we wabimburiye wafunguye urubyiniro aho yaririmbye indirimbo zirimo ’Tatoo’, akaba yishimiwe n’abatari bake.
Bahise bafata akaruhuko maze Lucky na Muyango bagarutse ku rubyiniro bitegura guhamagara King James.
Babanje kuvuga mu ncamake amateka ye, indirimbo yakoze, album amaze kumurika n’ibindi bikorwa afite hanze ya muzika.
Saa 20h36’ nibwo bahamagaye King James maze abanzirizwa n’ababyinnyi be babyinnye iminota 4.
Saa 20h40’ nibwo yinjiye ku rubyiniro mu buryo budasanzwe aho yamanutse mu gisenge cya Arena aririmba indirimbo ye ’Naratomboye’, yakiranywe urugwiro rwinshi cyane, Arena yose irasakuza.
Ageze hasi ijambo rya mbere yavuze ni "Mumeze neza", maze Arena yose isakuriza rimwe.
Yahise akurikizaho indirimbo ye "Nzakubona ryari" yahise ihindura ibintu muri Arena aho abitabiriye baririmbanye na we kuva itangiye kugeza irangiye.
Ayisoje yagize ati "Ndishimye. Ndishimye cyane kandi mwakoze."
Muri aya masaha wabonaga Kigali Arena yamaze kuzura yahise akurikizaho indirimbo ye "Mbabarira", yakurikijeho "Meze Neza." Yakomereje kuri ’Ikirezi’ aho yahamagaye umuhanzikazi Zuba amufasha kuririmba
Yakomeje gususurutsa abakunzi mu ndirimbo zitandukanye ageze kuri "Ni iki Utabona" afata guitaral arayicuranga.
Yakurikijeho "Ubudahwema" yakomereje ku ndirimbo ’Umugisha’ Arena yongera kujya mu Bicu.
Ibintu byaje gukomera ubwo yari ageze ku ndirimbo "Yaciye Ibintu" ageze kuri ’Naramukundaga’ biba uburyohe kurushaho.
Uko amasaha yajyaga imbere niko igitaramo cya King James cyarushijeho kuryohera abakitabiriye.
King James yakurikijeho ’Nta Mahitamo’ na ’Warikiniraga’ akomereza kuri ’Birandenga’.
King James yahise ahamagara ku rubyiniro umuhanzikazi Ariel Wayz bafatanya kuririmba indirimbo bakoranye ’Ndamukumbuye’, indirimbo yanyeganyeje inkuta Kigali Arena.
Abari mu gitaramo wabonaga baryohewe yahise abashyiriramo ’Ndagukunda’. Yahise aririmba ’Ku Gasozi’ aho yahamagaye Nicholas barafatanya.
Umwami James yahise ajya mu njyana ya Zouk aho yahereye kuri ’Poupette’ akurikizaho ’Narashize’ indirimbo zatanze ibyishimo bikomeye.
Yakurikijeho indirimbo Igitekerezo aho yifashishije Itorero ’Inyamibwa’ ari nayo yahise asorezaho afata akaruhuko byari bimaze kuba saa 22h 23’.
Saa 22h50’ King James yagarutse ku rubyiniro nyuma y’akaruhuko aho yahereye ku ndirimbo ye ’Ndakwizera’ yakomereje ku ndirimbo ’Icyangombwa’.
’Akayobe’ King James yakoranye na Manick Yani ni yo yahise akurizaho.
Ahaberaga igitaramo ibintu byongeye guhindura isura ubwo King James yageraga ku ndirimbo ’Yebabawe’.
Yongeye gutungura abari aho ubwo yahamagaraga Mico The Best maze baririmbana indirimbo ’Umugati’ bakoranye.
Uyu muhanzi wabonaga winjiye mu gice cy’indirimbo yakoranye n’abandi yahise akurikizaho ’Ijanisha’ yakoranye na Danny Nanone wahise uza ku rubyiniro barayiririmbana.
Yahise ajya mu ndirimbo yahuriyemo n’abandi bahanzi benshi ’All Star’ maze aririmba ’Bagupfusha Ubusa’ na ’Niko Nabaye’ zashimishije abantu benshi.
Yakurikijeho ’Nturare Utabivuze’ ahita akomereza kuri ’Yantumye’.
Yahise aha umwanya umuhanzi Shaffy aririmba indirimbo ’Akabanga’ na ’Bana’ yakoranye na Chriss Eazy.
King James yahise agaruka mu gice cya nyuma cy’umunsi wa mbere cya 20 Years of King James aho yinjiriye kuri ’Para Para’, ’Biracyaza’ asoje izi ndirimbo yahise avuga ati "twinjiye mu cyiciro cyo kubyina, muriteguye?"
Yahise ahera kuri ’Ibare’ akurikizaho ’Ganyobwe’ yahise itigisa imfatiro za Arena yageze kuri ’Umuriro Watse’ biba ibindi bindi.
Asoje iyi ndirimbo yavuze ati "Mumeze mute? Biragaragara ko turimo kugana ku musozo." Maze Arena yose ihita ivugira rimwe ngo "Oya".
Yahise akomereza ku ndirimbo ’Inzozi’ akomereza kuri ’Buhoro Buhoro’ yasoreje ku ndirimbo ’Ndagutegereje’.
Ejo azakomeza ataramira abakunzi be mu gitaramo, umunsi wa kabiri.

Ibitekerezo