Imyidagaduro

Amarangamutima ya Marina Deborah wahawe imodoka nziza n’umukunzi we

Amarangamutima ya Marina Deborah wahawe imodoka nziza n’umukunzi we

Umuhanzikazi Marina Deborah yishimiye imodoka yahawe n’umukunzi we na we w’umuhanzi, Yvan Muziki avuga ko yamushimishije cyane.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2026 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto n’amashusho ya Yvan Muziki atungura Marina Deborah amuha impano y’imododa.

Imodoka yahawe Marina akaba ari Mercedes-Benz C-Class W204 Facelift.

Marina abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati "Umugabo wanjye yantunguye ampa impano y’imododa. Ndagukunda cyane rukundo."

Yvan Muziki na Marina Deborah bakaba bari mu myiteguro yo kwitegura ubukwe aho nta gihindutse bugomba kuzaba muri uyu mwaka wa 2026.

Marina yashimiye Yvan Muziki ku modoka yamuhaye
Imodoka yahawe Marina Deborah
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top