Korari Hermon yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Amatunda’, ivuga ku rukundo rwa Kristo n’abamwizera
Korari Hermon yo muri ADEPR Rubona yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Amatunda’, igamije gutambutsa ubutumwa bushingiye ku rukundo ruhebuje rwa Kristo n’abamwizera.
Iyi Korali ivuga ko icyatumye ihitamo iyi ndirimbo ari ukugira ngo itambutse ubutumwa buvuga ku rukundo ruri hagati y’Umukwe, ari we Kristo, n’Umugeni, ari we Torero rya Kristo.
Nyuma yo kumva iyi ndirimbo, Korari Hermon yifuza ko buri wese yazirikana urukundo Imana yakunze abantu kugeza ubwo yatanze Kristo. Ivuga ko umuntu uri muri Kristo Yesu aba anezerewe, ndetse n’iyo ahuye n’ibigeragezo, Kristo amuba hafi, akamutabara kandi akamuha ibyo akeneye.
Korari Hermon ivuga ko umwihariko wa ‘Amatunda’ uri mu butumwa bw’urukundo ruhebuje ruri hagati ya Kristo n’Itorero.
Kuva iyi ndirimbo yashyirwa hanze, abantu benshi bayumvise bakayikunda. Korari ivuga ko iyo ijyanye ivugabutumwa, iyi ndirimbo ikunze gusabwa kenshi, ndetse hari aho bayisaba inshuro ebyiri.
Iyo yongeye kuririmbwa, Korari Hermon ivuga ko ikomeza kumvikana nk’aho ari nshya ku bayumva, yaba abakuru n’abato, abo mu madini n’amatorero atandukanye ndetse n’abataramenya Imana.
Ni muri urwo rwego Korari Hermon ifata ‘Amatunda’ nk’indirimbo y’ikirango cyayo, ndetse ikaba imwe mu ndirimbo zigaragaza umwihariko wayo.
Igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo cyaje nyuma yo gusoma Ijambo ry’Imana, cyane cyane amagambo ari mu Ndirimbo ya Salomo.
Umuririmbyi witwa Théopiste, wari usanzwe ahimba zimwe mu ndirimbo Korari Hermon yaririmbaga, ni we wayihimbye nyuma yo gusoma ayo magambo. Yavuze ko yayumviseho ubutumwa bumukora ku mutima, ayoborwa n’Umwuka Wera ahita ahimba indirimbo ‘Amatunda’.
Yayihimbye mu 2004, ayigisha Korari Hermon mu 2005, hanyuma mu 2006 bayijyana muri studio kugira ngo bayifate amajwi.
Ubutumwa bwihariye Korari Hermon ishaka kugeza ku bantu binyuze muri iyi ndirimbo ni uko Yesu ari umukunzi mwiza, kandi abari muri we adatererana.
Korari ivuga ko n’iyo abamwizera bahuye n’ibibazo, Kristo akomeza kuba hafi yabo kandi akababera byose. Abamaze kumenya Yesu Kristo barasabwa gukomeza kuguma muri we, mu gihe abataramumenya basabwa kumwegera bakaba muri we.
Korari Hermon yifuza ko umuntu uzumva ‘Amatunda’ yagira impinduka mu mibanire ye n’Imana, akakira Yesu Kristo kandi akamugira Umukunzi we mu buzima bwa buri munsi.
Ishaka ko umuntu amenya ko ibyo akeneye byose ashobora kubitura Kristo, akamubera igisubizo kandi akamuyobora mu rugendo rwe rwose.
Ubutumwa bwa Korari Hermon bushimangira ko kugira Yesu ari inyungu, kutamugira bikaba igihombo, kuko kugira Yesu mu buzima bw’umuntu ari byo bimubera isoko y’ubuzima.
Yatangiye umurimo w’Imana mu 1998, mu cyahoze ari Paruwasi ya Rubona, mu Karere ka Rubavu, aho yakomeje gukoresha impano y’abaririmbyi bayo mu kwamamaza ubutumwa bw’Imana.

Ibitekerezo