Kwibuka

Umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation wavuze impamvu ibikorwa byo kwibuka bizanyuzwa mu ishuri ryawo ry’incuke

Umuryango Ndayisaba Fabrice Foundation wavuze impamvu ibikorwa byo kwibuka bizanyuzwa mu ishuri ryawo ry’incuke

Umuryango utegamiye kuri Leta wa Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) nyuma yo gushinga inshuri ry’incuke(Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice) igikorwa ngaruka mwaka cyo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside usanzwe ukora kizanyuzwa muri iri shuri kugira ngo abana bakurane umuco wo kwibuka.

Uyu muryango watangiye muri 2008, ukaba umwaka ushize nibwo watangije ishuri ry’incuke. uvuga ko impamvu wahisemo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yo muri Mata 1994 ari ukugira ngo ari ukugira ngo n’urubyiruko rukure ruzi amateka mabi yaranze u Rwanda kandi ruharanire ko ibyabaye bitazasubira.

Ndayisaba Fabrice washinze uyu muryango yavuze ko iki gikorwa gisanzwe kiba mu mashuri yose agize akarere ka Kicukiro(incuke, abanza n’ay’isumbuye) kikaba muri Kamena, uyu mwaka gishobora kuzaba mbere yaho.

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa cyari gisanzwe gikorwa na NFF(tariki ya 9 Mata) uyu mwaka kizanyuzwa muri Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice.

Ku munsi w’ejo tariki ya 9 Mata(ubusanzwe iyi tariki basuraga Urwibutso) nibwo hazibukwa Abana n’ibibondo, igikorwa kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ariko ibikorwa byo kwibuka bikazakomeza mu mashuri mu kwezi kwa Gatanu n’ukwa Gatandatu.

Ati “Ni ibikorwa bizaba hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zose za Foundation ifatanyije na Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice. Twifuje ko binyuzwa muri iryo shuri kuko ni ryo rirera abana umunsi ku munsi, abana bakurane umuco wo kwibuka. Hari ubutumwa bwinshi twapanze, tuzanabihuza n’ibiganiro bizajya bica mu bitangazamakuru bitandukanye.”

“Nk’urubyiruko tugomba gukunda igihugu cyacu kandi tukagikorera. Gahunda yanjye ni ugukomeza gufasha abana bari mu kaga no gukomeza kuba hafi abagizweho ingaruka na jenoside.”

Ndayisaba Fabrice akaba ashimira se umubyara Gakwaya Jean Pierre uba muri Canada wamushyigikiye ku gitekerezo yagize. NFF ni umuryango washinzwe nyuma y’uko muri 2006 Ndayisaba Fabrice yahuye n’umunya-Cameroun, Samuel Eto’o Fils wakinaga ruhago akamugezaho igitekerezo cye akamufasha, ubu uyu muryango ufite ibiro muri IPRC ya Kigali.

Kwibuka abana n'ibibondo ni igikorwa bakora buri mwaka
Uyu mwaka igikorwa cyo Kwibuka kizanyuzwa mu ishuri ry’incuke ryayo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top