Imyidagaduro

Lady Gaga yemeje ko yatandukanye n’umugabo uherutse kumwambika impeta

Lady Gaga yemeje ko yatandukanye n’umugabo uherutse kumwambika impeta

Urukundo rwa Lady Gaga na fiancé Christian Carino rwageze ku ndunduro, yemeje ko batandukanye nyuma y’umwaka umwe amwambitse impeta.

Lady Gaga na Carino bari bamaranye hafi umwaka bari kumwe ndetse mu Ukwakira 2018 yari yerekanye ko atewe ishema n’impeta umukunzi we yamwambitse. Umuvugizi wa Lady Gaga yahamirije ikinyamakuru People ko yatandukanye na Carino.

Undi muntu wa hafi mu nshuti za Lady Gaga yabwiye People ati “Ntabwo byakunze ko bakomezanya. Urukundo hari igihe kigera rukarangira.” Yongeyeho ko “batandukanye mu gihe gito gishize”.

Iby’isenyuka ry’urukundo rwa Lady Gaga na Christian Carino byatangiye guhwihwiswa ubwo abafana bamubonaga ku itariki ya 10 Gashyantare 2019 muri Grammy Awards nta mpeta yambaye bakibaza icyabaye.

Gaga na Christian Carino bari bamaranye umwaka

Gaga w’imyaka 32 kandi mu kwakira igihembo cyahawe indirimbo ye ‘Shallow’ ntiyigeze ashimira Carino wamufashaga bya hafi, uyu mugabo na we ntiyigeze akandagiza ikirenge aho ibihembo byatangiwe.

Gaga yatangiye gukundana na Christian Carino muri Gashyantare 2018, mu Ukwakira nibwo yerekanye ko yambitswe impeta ndetse ko hari n’izindi gahunda zikomeye bari kwitegura.

Lady Gaga yakundanye na Carino nyuma yo gutandukana na Taylor Kinney , uyu bakundanye kuva muri Gashyantare 2015 kugeza muri Nyakanga 2016.

Ubu, Lady Gaga yongeye kubaho ubuzima bwa wenyine
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top