Imyidagaduro

Meddy wabwiwe ko azicirwa i Burundi yasubitse urugendo

Meddy wabwiwe ko azicirwa i Burundi yasubitse urugendo

Meddy yari yiteguye ibitaramo bibiri bikomeye yagombaga kuzakorera mu Burundi ariko ikibazo cy’umutekano muke cyatumye afata umwanzuro wo kutajya gutaramira abafana be.

Ibitaramo bya Meddy bigitangazwa mu Burundi, bamwe mu bavugaga ko ari ‘Imbonerakure’ batangiye gukubita agatoki ku kandi ko uyu Munyarwanda nahingukayo azahakura imbwa yiruka.

Mu bateye Meddy ubwoba harimo abamubwiye byeruye ko nakandagira i Bujumbura ‘bazomumesa’[bazamwica] kuko ngo ‘kujya gukorerayo igitaramo kwe babifata nko kubasahura kandi nabo bashonje’.

Meddy umaze iminsi ibiri mu Rwanda, yasohoye itangazo rishimangira ko yasubitse urugendo rw’ibitaramo yari kuzakorera mu Burundi kubera ikibazo cy’umutekano.

Yagize ati “Ku bafana bacu, abashinzwe kwita ku nyungu za Meddy tubabajwe no kubamenyeshwa ko ibitaramo byacu mu Burundi byimuwe kubera ikibazo cy’umutekano.”

Ibitaramo yari kuzakora byose ngo byimuriwe ku yandi matariki azatangazwa mu gihe cya vuba.

Yagize ati “Igitaramo cyagombaga kuzabera kuri ‘Rue de l’Uprona’ no kuri ‘Lacoste Beach, cyimuwe, amatariki mashya muzamenyeshwa bidatinze. Tubiseguyeho ku ngaruka biri bubateze.”

Meddy yaherukaga kubwira ikinyamakuru ISIMBI ko ibyavuzwe nta bwoba bimuteye ndetse ko yiteguye kujya gutaramira abafana be, haciyemo umunsi umwe gusa ahise avanamo akarenge.

Meddy afite ikindi gitaramo gikomeye azakorera i Kigali ku wa 1 Mutarama 2019.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top