Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye imbabazi ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’urugendo rurerure rurimo impinduka yakoze igaruka i Kigali iva muri Cape Verde, ayisezeranya indege yihariye (private jet) nibajya muri Mali.
Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ubwo yakiraga Amavubi avuye Cape Verde ayitsinze 2-1 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Aba bari muri Kigali Convention Centre, bashimirwa uko bitwaye mu mikino ibiri itambutse, abakinnyi baboneyeho bagaragaza ibibazo bafite bifuza ko byakemurwa.
Kapiteni Bizimana Djihad, yasabye Minisitiri wa Siporo ko hari amafaranga bemerewe ibihumbi 500 Frw bahabwa 3 mu mwaka yo kugura inkweto (godiyo) ariko bayahawe rimwe gusa ko icyo nacyo cyarebwaho.
Yamubwiye ko bafite urujijo ku gahimbazamusyi ka FIFA Series aho imikino ya Grenada na Estonia yafashwe nka gicuti bagahabwa ibihumbi 750 Frw buri umwe mu gihe Shema Fabrice wari perezida wa FERWAFA yari yababwiye ko izafatwa nka marushanwa bagahabwa miliyoni 1.5 Frw. Yanamubwiye ko amafaranga y’umwiherero wo muri Maroc na Misiri batarayabona.
Djihad ntiyari gusoza atagarutse ku rugendo rwa Cape Verde rwamaze amasaha 76 avuga ko rwabagoye aho yanagarutse ku bakinnyi b’Amavubi bitabira ubutumire bakaza bicaye mu myanya ya make (economy) kandi bavuye ko bishobora guteza ikibazo, asaba ko bishobotse byakosorwa.
Joy-Lance Mickels mu rya Bizimana Djihad avuga ko biteye impungenge ku mukinnyi gukora urugendo rumeze kuriya rwamushyira mu bibazo ugasanga ikipe ye iramubuze bakaba bagirana ikibazo.
Yashimiye Minisitiri na FERWAFA ko bamaze kubaba agahimbazamusyi k’imikino ya Liberia na Cape Verde ariko na none aya mafaranga ari make bashaka uko yongerwa kuko 1000$ ari gike ku mukino batsinze.
Minisitiri wa Siporo yavuze ko bagiye gukomeza kubakorera ubuvugizi maze agahimbazamusyi kabe kazamuka ariko atari ibintu yakwemeza ko bigiye guhita bikorwa kuko ari amafaranga ava mu ngengo y’imari kandi iba yaremejwe.
Ku kibazo cy’ingendo, yiseguye kuri aba bakinnyi ariko abizeza ko urugendo rujya muri Mali bagiye gukora ibishoboka byose bakazagenda n’indege yihariye ku buryo bazamara gukina ihita ibagarura.
Yanabijeje ko ibibazo byose bagaragaje bagiye kubyigaho babishakire umuti urambye.

Ibitekerezo