Siporo

Minisitiri wa Siporo yishimiye Rayon Sports

Minisitiri wa Siporo yishimiye Rayon Sports

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yishimiye Rayon Sports yaraye igeze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup itsinze Jamus SC.

Uyu mukino wabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2026, ibitego 3-1 ni byo byafashije Gikundiro kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ririmo kubera mu Rwanda.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashimiye iyi kipe ayibwira ko intego igomba kuba imwe, igikombe kigasigara mu Rwanda.

Ati "Oh Rayon! Mukomeze umuvuno, intego ikomeze kuba yayindi… Igikombe kirasigara iwacu kuri uyu wa Gatanu."

Ku mukino wa nyuma uzaba ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026 kuri Stade Amahoro saa 18h00’, Rayon Sports izahura na Gor Mahia yo muri Kenya yasezereye Al Hilal SC.

Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup
Minisitiri Nelly Mukazayire yishimiye Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ndacyayisaba Samuel
    Ku wa 5-08-2026

    Nibyiza cyane ko igikombe cyasigara murwanda imbere yumukuru wigihugu

  • Ndacyayisaba Samuel
    Ku wa 5-08-2026

    Nibyiza cyane ko igikombe cyasigara murwanda imbere yumukuru wigihugu

  • Eric
    Ku wa 5-08-2026

    Nibyiza nukuri

IZASOMWE CYANE

To Top